Gakenke: Hari ababyeyi banenga abakobwa babyarira iwabo ngo bahabwe inkunga

Hari ababyeyi bo mu karere ka Gakenke bavuga ko hari abakobwa bari gushishikarira kubyarira mu rugo bararikiye imfashanyo bahabwa.

kwamamaza

Uwo twahaye izina rya Diane, ni umwana w’umokobwa umaze kubyarira 2 iwabo, avuga  ko amafaranga bagenerwa nk’ababyariye iwabo badaheruka kuyabona.

Yagize ati “batugeneye inkunga turi abana 38 zo gufasha abana bacu twabyariye mu rugo batugenera miliyoni 3.5, muri ayo mafaranga nta kintu turabona”.

Ababyeyi bo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba, baravuga ko bashingiye ku kuba aya mafaranga aba ategerejwe na benshi hari n’ababyarira murugo kubera kuyashaka abandi bakigana bakuru babo.

Umwe yagize ati “bari kwita ku mafaranga n’utarabikora akabyirukira”.

Undi yagize ati “umwana yamara gukora icyo cyaha umuhe amafaranga ngo narere umwana, usigaye nawe azavuga ati kanaka bamuhaye nanjye reka mbikore akagenda bakayimukwikira”.

Aba babyeyi barasaba ko hajya habaho no kubanza kwigisha aba bana mbere yuko bahabwa aya mafaranga kuko hari n’abayabona nk’igihembo, kandi ngo akajya atanganwa ubushishozi.

Umuyobozi w’akarere ka Gankenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko banenga abagifite imyumvire nkiyi, akanabibutsa ko iyi nkunga itazahoraho nyamara abana bakaba bazabagumana.

Yagize ati “uwaba abitekereza byaba ari imitekerereze iri hasi kuko nubwo yabyara umwe cyangwa 2 ubwo bazaramuka bacukijwe kuri iyo gahunda agiye kurera ba bana yabyaye yarakurikiye ya mafaranga ntacyo byaba bimufashije yaba agiye mu rundi rugamba ruremereye kuruta uko yaba yarabyaye akajya muri gagunda yo kuboneza urubyaro”.

Aya mafaranga aba baturage bavuga ko ashitura abana babakobwa bakabyarira iwabo, ntajya ajya munsi y’ibihumbi 10 ku kwezi ntanarenge ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Urutse kuba aba baturage basaba ko mbere yo gutanga aya mafaranga bajya banabanza kubigisha bakumva ko atari igihembo, n’ubuyobozi bw’aka karere burasaba ababyeyi babo gusubira ku muco wo guhanura abana babo nka mbere.

Emmanuel Bizimana Isango Star mu karere ka Gakenke.

 Jul 24, 2023 - 10:10