Abafatanyabikorwa mu mishinga irengera ibidukikije bari kongererwa ubushobozi mu bikorwa byo gukorera mu mucyo

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko kugirango huzuzwe neza amasezerano u Rwanda rwasinye y’i Paris mu Bufaransa ku mihindagurikire y’ikirere ari uko abafatanyabikorwa bakorana n’iyi Minisiteri mu gushyira mu bikorwa aya masezerano bagomba gukorera mu mucyo bakajya batanga raporo igaragaza ibikorwa byakozwe mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere byibuze kabiri mu mwaka nkuko bikubiye mu ngingo ya 13 y’aya masezerano.

kwamamaza

U Rwanda, kimwe n'ibindi bihugu byose bigize komisiyo y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS) byashyize umukono ku masezerano y’umuryango w’abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ikirere n'amasezerano ya Paris aho buri gihugu muri ibyo bihugu cyiyemeje gushyira mu bikorwa inshingano zo kubungabunga ibidukikije mu kwirinda imihindagurikire y’ikirere.

Kugirango ibi bishyirwe mu bikorwa rero Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda irasaba ibihugu bihuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS) gukorana bya hafi kandi bose bakabigira ibyabo, ndetse n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu bagakorere mu mucyo, bafite icyerekezo kimwe nkuko bivugwa na Cyiza Beatrice umuyobozi ushinzwe ibidukikije muri MINEMA.

Yagize ati "uburyo bwatangwagamo raporo nibwo bugiye guhinduka...... iyo mufite raporo nziza ni ikintu cyiza gituma nawe ushobora kuza gushaka andi mafaranga kubera ko biba bigaragara ko amafaranga wabonye wayakoresheje gutya ibintu ndi uri gukora ni ibi, aho ushaka kugana ni ahangaha ibyongibyo bifasha n'ugiye kugutera inkunga, n'ugiye gushyiramo n'andi mafaranga kugirango nawe bimutere intege kubera ko biri mu mucyo".  

Abafatanyabikorwa muri iyi gahunda, ni abarimo abakora ibikorwa by’ubuhinzi, abakora mu micungire y’ibiza, abakora ibikorwa bigamije kubungabunga amashyamba n’abandi, nabo biyemeje gukorera mu mucyo kugirango ibyo bakora bikomeze kugirira akamaro igihugu n’isi muri rusange.

Kuba aba bafatanyabikorwa ari ingenzi kugirango aya masezerano y’i Paris agerweho, byatumye Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda k’ubufatanye na komisiyo y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS) bategura amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa mu bikorwa byo gukorera mu mucyo mu mishinga irengera ibidukikije.

Aya masezerano yemejwe tariki ya 12 Ukuboza 2015, ku musozo w’inama ya 21 y’Isi ku mihindagurikire y’ikirere yabereye i Paris mu Bufaransa, yumvikanyweho n’ibihugu 196 nyuma y’ibiganiro byari bimaze imyaka myinshi ariko ntacyo bigeraho.

Inkuru Eric Kwizera / Isango Star  Kigali 

 Jun 30, 2023 - 07:48