RGB yagaragaje impamvu inzego z’ibanze ziri ku ruhembe rw’ahagaragara ruswa yo rwego rwo hejuru.

Inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda ziragaragaza ko iz’ibanze za leta ari rumwe mu nzego zigaragaramo ruswa mu rwego rwo hejuru. Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda, RGB, ruvuga ko impamvu ari uko inzego zibanze ziganwa n’abaturage cyane ariko badakwiye kubirebera gutyo gusa, ahubwo bikwiye kurwanya.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency international Rwanda/ hamwe n’u rwego rw’umuvunyi bugaragaza ko mu nzego zigaragaramo ruswa ku kigero cyo hejuru inzego z’ibanze ari iza gatatu mu nzego zivugwamo ruswa cyane.

Uru rwego ruza rukurikira police ishinzwe umutekano wo mu muhanda hamwe na n’inzego z’abikorera.

Abaturage bavuga ko bahuye na ruswa mu gusaba servise, gusa icyuho gihari nuko abahura n’ibyo babiceceka bikaba aribyo  kibazo.

Yifashishije ijambo rya nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda paul kagame , Dr. Usta Kayitesi; umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda [RGB] yagize ati : “icya mbere ni uko amategeko yashyizeho uburyo bukangurira abantu gutanga aya makuru. Ariko icya kabiri, ndashaka kuvuga nsubiramo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze. Ruswa ni icyaha, ni ikibi, kugihishira ntibikwiye. His excellence yaravuze ngo naterwa n’isoni z’iki zo kuvuga ikibi kandi uwabikoze we atabitinya?”

“Nkeka ko kwanga ikibi bisaba gushira amanga. Icya mbere ni ugukangurira abanyarwanda gutinyuka kwemera ko ruswa ari mbi, imunga, bakayanga bakanayizinukwa. Icya kabiri, igikwiriye kuba ari umuco kuri twese ni ukwamagana ruswa kandi biterwa nuko tuzi ko ari ikibi, kandi icyo kibi dukwiye kuba tukigaragaza igihe cyose.”

Ni muri urwo rwego mu gusoza ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane, umujyi wa Kigali wateguye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ruswa mu mitangire ya servise. Ni inama yahuje inzego zose z’umujyi wa kigalli uhereye ku rwego rw’Akagali.

Pudence Rubingisa; Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, avuga ko ari akanya ko kurebera hamwe ahari icyuho, ati: “nubwo ari gahunda yo gusoza , si ukuvuga ko tubisoje ahubwo ni ukurebera hamwe ingamba tugiye gufata mu gukomeza kurwanya ruswa n’akarengane.”

“ rero dusubira inyuma tukagenda tureba ingamba twagiye dufata, by’umwihariko muri iyi minsi, yaba ari aho twagiye tubona ibyuho, aho kandi tukahagaragarizwa n’inzego zose  dukorana yaba ari urwego rukuru rw’Umuvunnyi, T.I Rwanda, urwego rw’ubugenzacyaha, ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere. Abo bose bagenda batugaragariza aho babona ibyuho mu nshingano zabo no mubufatanye bwacu nabo.”

“ ahenshi rero bahatugaragariza niho tugenda dushyira imbaraga mu gukemura icyo kibazo.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa 54 ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa, aho rufite amanota  51% . Ruza kandi ku mwanya wa 4 muri Afurika,  n’urwa mbere muri Afurika y’iburasirazuba.

 NIRERE Madaleine; Umuvunyi mukuru, avuga ko biba bikwiye ko inzego zifata umwanya zikisuzuma zigafata ingamba nyazo, ati: “ ni uguhozaho, ni urugamba ruhoraho rutajya rurangira, niyo mpamvu rero hakwiye kubaho igihe cyo kureba ingamba zihari n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, cyane cyane uburyo zishyirwa mu bikorwa no kureba uko ruswa ihagaze, uko akarengane gahagaze, hanyuma kureba izo ngamba zishyirwa mu bikorwa gute? Ese hari izndi ngamba zikenewe? Ese ni ugushimangira izihari?”

“Ariko byo ni ngombwa ko inzego zihura zigakora isesengura kuko haba iryo ku rwego mpuzamahanga, ni byiza ko no ku rwego rw’ibihugu abantu bahura/ inzego zihura zikareba aho igihugu kigeze bitarinze ko abo hanze y’igihugu aribo bavuga ngo u Rwanda ruhagaze gutya, kandi twakagombye kumenya uko duhagaze ndetse tukaninenga, tugashaka n’ingamba.”

Kugeza ubu imibare yerekana ko mu mujyi wa Kigali, urwego rugaragaramo ruswa cyane mu nzego z’ibanze ni izitanga servise zijyanye n’ubutaka ndetse n’imyubakire.

Biteganyijwe ko mu cyerekezo 2050, U Rwanda ruzaba  ruri ku mwanya wa mbere ku isi mu kurwanya ruswa n’akarengane.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 27, 2023 - 07:36