Akamaro k’amasezerano hagati ya kaminuza zo mu Rwanda n’izo muri Pologne

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda iravuga ko ubufatanye hagati ya kaminuza zo mu Rwanda n’izo muri Pologne buzakemura ibibazo byabangamiraga abanyarwanda bajya kwiga muri iki gihugu kiri ku mugabane w’Uburayi birimo kugorwa no kugera ku byangombwa byo gukomeza kubayo.

kwamamaza

Hamwe n’itsinda ry’abo bazanye mu Rwanda,Hon. Pawel Jablonski, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Pologne, kuri uyu wa mbere basinyanye amasezerano y’imikoranire hagati ya zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda n’izo muri Pologne azafasha mu gusangira ubumenyi n’ubushakashatsi. 

Minisitiri Pawel yavuze ko bishimishije kubona za kaminuza ziri gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Birigukorwa mu ngeri nyinshi, kuba guverinoma z’ibihugu byombi ziri gukorana neza, na za kaminuza ubwazo zikaba zihuje ni intambwe ikomeye”.

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, ashimira iyi mikoranire igiye kuba hagati ya za kaminuza z’ibihugu byombi. Avuga ko hari ibibazo byari biri mu burezi kuri izi mpande zombi bizakemuka.

Yagize ati "turashaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, muri Pologne bafite kaminuza nziza zigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga na siyansi ndetse n'ibijyanye n'ubuhinzi, aho niho dushaka gushyira ingufu cyane kugirango tuzamure ubumenyi bw'abana b'abanyarwanda bazanagaruke gufasha igihugu.... Abana bajyaga gushaka visa muri Tanzania ugasanga bibagora ariko kuba tuzaba dufite ambasade hano bizatworohera, imbogami zo kongera uburenganzira bwo kuba hariya twabiganiriye kandi bemeye ko bagiye kubirebaho hakazazamo uburyo bushya bwo korohereza abana b'abanyarwanda bazaba bashaka kujya muri kiriya gihugu".    

Aya masezerano y'imikoranire amaze gusinywa na kaminuza 3 zo mu Rwanda arizo Kaminuza y’u Rwanda, Rwanda Polytechnic, na Ines Ruhengeri na kaminuza 4 zo muri Pologne mu gihe hari izindi zikiri mu biganiro.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Dec 6, 2022 - 07:22