Musanze: Hari abaturage basaba ko abarwaye amavunja bajya bahanwa

Nyuma yuko mu bice bitandukanye hakunze kugaragara indwara iterwa n’umwanda y’amavunja, hari bamwe mu baturage basaba ko abarwaye amavunja bajya bahanwa.

kwamamaza

Mu bice bitandukanye byo mu karere ka Musanze, hakunze kugaragara abantu barwaye indwara iterwa n’umwanda y’amavunja bamwe mu bayarwaye bakavuka ko ari amarogano.

Ni nako bamwe mu baturage bavuga ko byagakwiye ko umuntu mukuru urwaye amavunja yajya ahanwa, ngo kuko izi ndwara ziterwa n’umwanda akenshi biterwa no kutiyitaho.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko iki kibazo cy'amavunja muri aka karere cyahagurukiwe,binyuze mu gushaka abayarwaye bagahandurwa bakayavurwa ngo kuburyo mu bagera kuri 46 yari yagaragayeho muribo 35 bayavuwe bagakira.

Yagize ati "ni ikibazo twagerageje gushyiramo imbaraga zishoboka kugirango duhangane n'ikibazo cy'u mwanda, bamwe bagera naho bagira ikibazo cyo kurwara amavunja, twagishyizemo imbaraga nko muri uyu mwaka mu kwezi kwa 6, twari twatangiye mu gushakisha ahantu hose hashoboka, hari abageraga kuri 46 bari bagaragaye, twari turi mu rugamba rwo kugirango tubavure, kugeza umunsi wa none abamaze gukira burundu bagera muri 35".       

Iyi ndwa y’amavunja iterwa n’umwanda hari abavuga ko uretse n’abato n'abantu bakuru barayirwara bakitwaza ko ari ayo babaroze, ibyo batemeranyaho na bamwe ahubwo bakavuga ko ari umwanda ukabije  baba bagize no kutiyitaho, mu mibare itangwa n’akarere ka Musanze igaragaza ko uretse 35 bayahanduwe bagakira, hari n’abandi 11 bakiyarwaye bakomeje kuyavuzwa.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star I Musanze

 Dec 19, 2022 - 08:19