Kigali- Kabuga: Abanyonzi ntibamenya irengero ry’imisanzu yabo muri Koperative

Abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi bakorera i Kabuga ho mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bavuga ko Koperative COTAVEKARU bahuriyemo aho kubabera inzira y’iterambere nk’uko bayigiyemo babyiteze, batamenya imicungire y’umutungo wabo bavuga ko ushobora kuba unyerezwa n’ababayobora.

kwamamaza

Santere ya Kabuga ni imwe muri Santere zigaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi mu mujyi wa Kigali. Abenshi baba barwana no gushaka ubuzima mu rugendo rwo kubaka iterambere, byatumye abahakorera umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi bibumbira hamwe muri Koperative COTAVEKARU, bagamije gufatanya uru rugendo rwo kwiteza imbere, nyamara ngo biturutse ku miyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo, iyi koperative babona ntacyo ibamariye.

Umwe yagize ati « mu myaka 6 maze muri uyu muhanda nta kintu na kimwe ndabasha kubona koperative uko zigenda zisimburana zirageza kubanyamuryango, ayo mafaranga yose ntabwo tuzi ahantu ajya ntanicyo atumarira niyo tubibajije baraturiganya ntabwo tubasha kumenya amakuru byimbitse tumenye icyo amafaranga amara, nzajya mpora ntanga amafaranga ntazi aho ajya kuzagera ryari ».

Nyamara ngo ubwo aba bageze aho bageza ikibazo cyabo mu itangazamakuru, biragaragara ko koko birambiranye nk’uko Buregeya Jackson ushinzwe amakoperative mu murenge wa Rusororo abigarukaho kuri telephone, cyakora ngo vuba byihuse baregera aba baganire kuri ibi bibazo.

Yagize ati « iyo ikibazo cyageze mu itangazamakuru kiba kiri ku rwego rw’uko abanyamuryango bababaye, icyo tubasezeranya turifuza kubatumira mu nama, narindimo nandika ubutumire, abanyamuryango turabashishikariza ko hari inama bazaze kugira ngo bumve ubutumwa tubafitiye nabo batugezeho ibyo bifuza tubafashe kuba cyakemuka ».  

Mu gushaka kumenya icyo abagize komite iyobora iyi Koperative COTAVEKARU bavuga kubyo bashinjwa n’abanyamuryango bayo, twagerageje guhamagara Perezida wayo Nyirinkindi Jean Marie kuri numero ya Telephone igaragara ku ikarita y’abanyamuryango, nyamara ntiyabasha kuboneka ku murongo.

Ni kenshi humvikana imicungire mibi y’amakoperative hirya no hino mu Rwanda, mu gihe gahunda ya Guverinoma ari gushishikariza abaturage kwitabira gukorera hamwe hagamijwe iterambere rusange.

Kugeza mu mwaka wa 2022, mu Rwanda habarurwaga amakoperative asaga 10.465 agizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni 5,3 ibisaba ingamba mu gukurikirana imikorere yayo, imiyoborere, imicungire y’umutungo n’ibindi kugira ngo uyu mubare munini w’abakomeje gukorera hamwe ujyanishwe n’umusaruro aho kuwugereranya na bwa ‘buro bwinshi butabyara umusururu’.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 22, 2023 - 08:55