
Polisi y'u Rwanda yagaragaje imihanda izakoreshwa n’abazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare
Aug 19, 2025 - 15:02
Polisi y'u Rwanda yagaragaje imihanda izakoreshwa n’abazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
kwamamaza
Shampiyona y’Isi y’Amagare izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 n’itariki 28 Nzeri 2025 aho izakinirwa mu mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri Polisi y’Igihugu, SP Emmanuel Kayigi, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA yagaragaje imihanda izakoreshwa muri Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.
Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.
Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Abantu bava i Bugesera hari umuhanda bari gutegurirwa wo Ku Mugendo, aho bazajya bawukoresha ukabahingutsa ku Irebero kuri Canal Olympia.
Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranye, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n’ibihe ku makipe (TTT).
Gukoresha Gare ya Kicukiro muri icyo gihe bizaba bigoye nubwo hari gutegurwa umuhanda wo ku Karambo uzajya uyihingukaho. Abashaka kujya mu mujyi rwagati ndetse na Gikondo bagirwa inama yo gukoresha umuhanda wo munsi y’ikiraro.
Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y’u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w’amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.
Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.
Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y’aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry’imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze kandi ko mu gihe bazaba bari gukoresha iyo mihanda imihanda irahari izakoreshwa kugirango hatagira umuntu ubangamirwa ku baje kureba n'abari mu bikorwa byabo bisanzwe.
Akomeza agira ati "turasaba abantu ko mu gihe hari ikibazo kivutse ni gutanga amakuru vuba, ikibazo kivutse ni ukuvuga hari imodoka ipfiriye mu muhanda muri iyo mihanda iri inyuma, hari impanuka ibaye ni uguhamagara. Hazaba harimo Abapolisi bagenda babafasha kugirango abantu ntibatinde no kumva ko hari aho babangamiwe, borohe bumve ko iyo mihanda imeze neza kandi ari iyo gukoresha".
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamagariye abanya-Kigali gushyigikira abasiganwa muri Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Ati "Turabakeneye cyane ko baza ku muhanda tugafana igare nk'uko bisanzwe."
Shampiyona y’Isi y’Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


