Kigali: Imisoro ihanitse igiye guhagurukirwa

Nyuma y'uko umukuru w’igihugu Paul Kagame asabye ko hakosorwa ikibazo cy’imisoro ihanitse mu Rwanda, ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kiravuga ko bagiye kwicarana n’izindi nzego bakorana byahafi bakareba ibikwiye gukosorwa bigakemuka.

kwamamaza

Ni ibyagarutsweho mu gikorwa ngarukamwaka cy’umujyi wa Kigali , aho bategura ubukangurambanga bwahariwe icyumweru cy’abasora, burebana n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.

Ni igikorwa kibaye nyuma yaho umukuru w’igihugu aherutse kumvikana asaba inzego zibishinzwe kungenzura uburyo bakemura ikibazo cy’imisoro ihanitse yakwa abaturage.

Kuruhande rw’umujyi wa Kigali bavuga ko iki gikorwa kimwe mu bigenderwe ari ukumva ibibazo by’abaturage kugirango hamenyekane neza ibibangamiye abaturage bibashe gukosorwa nkuko bivugwa na Pudence Rubingisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Yagize ati "ubundi ikigambiriwe muri iyi gahunda turimo byari ukugirango tunumve n'ibitekerezo by'abasoreshwa ese barabihuza bate n'iri tegeko, imbogamizi zirihe, twumve n'ibitekerezo tunabyubakireho kugirango nizo mpinduka zaba zikenewe zibe zakorwa".     

Bamwe mu bakora ibikorwa by’ubucuruzi bakorera mu mujyi wa Kigali baganiriye na Isango Star bagaragaje ko ikibazo kibangamye cyane ari ingano y’imisoro myinshi basabwa kwishyura.

Umwe yagize ati "mu bucuruzi dukora habamo imisoro myinshi hariyo dushyira ku kwezi, hari iyo twishyura ku ipatante hari iyo twishyura ku gihembwe, hakaza na fagitire za EBM nazo zitwaraho imisoro, mbese abacuruzi ikintu kibabangamiye ni imisoro myinshi batanga buri gihe". 

Kuruhande rw’ikigo gifite imisoro n’amahoro mu nshingano cyo kugeza ubu kigaragaza ko nta kirakorwa kuri iyo misoro umukuru w’igihugu yagarutseho avuga ko ihanitse , ariko bateganya ngukorana n’izindi nzego ngo barebe uburyo byakemuka.

Ibi bigarukwaho na Karasira Ernest komiseri wungirije ushinzwe intara n’imisoro n’imisoro y’inzego z’ibanze mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro.

Yagize ati "amategeko agenga imisoro ahora avugururwa cyane, hari ibyifuzo byinshi biva ku basoreshwa kandi bigenda bishyirwa mu bikorwa, nicyo umukuru w'igihugu yavuze inzego bireba zigiye kwicara zikabitekerezaho zikareba niba koko hari ibigomba gukosorwa bikosorwe kandi bizakorwa".     

Umujyi wa Kigali gusa kugeza ubu mu ngengo y’imari wakoresheje ingana Miliyari 145 mu mwaka  wa 2021/ 2022, 49,5% byayo ni ibyavuye mu misoro y’abaturage.

Ni impuzandengo bavuga ko ishobora kwiyongera biturutse ku bukangurambanga bakora ndetse n’ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Jan 12, 2023 - 07:55