Ngoma: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bahawe moto mu kwihutisha imihigo

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari mu karere ka Ngoma bashyikirijwe moto, bavuga ko zizabafasha kutongera kurara bahamagara abamotari ngo babafashe kugera aho bagomba gucyemurira Abaturage ibibazo.

kwamamaza

Nyuma y'uturere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe, akarere ka Ngoma nako kashyikirije moto,abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari. Ni moto abazihawe bavuga ko zizabafasha kutongera kurara bahamagara abamotari ngo babageze aho bagomba gukemurira abaturage ibibazo cyane cyane mu masaha y'ijoro,hakabaho igihe batitaba telefone bityo bigatuma ibibazo by'abaturage bidacyemukira igihe.

Umwe yagize ati "bikunda kubaho mumasaha ya nimugoroba aho abamotari baba bamaze kuva mu kazi nibwo abaturage bakunda kuduhamagara bagutabaza nko mu kibazo runaka ugomba kumufashamo, mu gihe umuntu abonye ikinyabiziga kugera ku muturage rwose ukamuha serivise ni ibintu bihita byikora".

Undi yagize ati "hari igihe umuturage yatabazaga yahuye n'ikibazo bikaba ngombwa ko umuntu ajya gushaka moto atari bunayibone akiyeranja umuturage ntabibone neza ariko ubungubu nta rundi rwitwazo yagira usibye guhita yatsa moto akamugeraho".

Moto zo mu bwoko bwa Bajaji ba Gitifu b'utugari mu karere ka Ngoma bahawe,ni moto zifite ubushobozi bwo kunywa Litiro imwe ya esanse ikabasha kuzenguruka akagari kose nk'uko bisobanurwa na Rwabuneza Theoneste umuyobozi wa Rwabuneza Auto Ltd,yafatanyije n'akarere gutanga izi moto.

Yagize ati "ntibazagira impungenge ya esanse zinywa makeya, zinywa litiro imwe ku birometero 60, ikindi ibikoresho byazo biraboneka, ni moto ushobora gushyiramo litiro ukazenguruka akagari kose, bizaba biboroheye bitewe n'amikoro yabo".

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko moto abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bahawe zizongera ikibatsi mu gushyashyanira umuturage, binatume ibipimo by'uko abaturage babona serivise bahabwa byiyongera byibura akarere kajye kaza mu myanya itanu ya mbere.

Yagize ati "bigaragara ko twagendaga tugira imbogamizi z'imitangire ya serivise ku rwego rw'akagari, mu bushobozi akarere kabona twishakamo ubushobozi bwo gufasha rushingwangerero guhabwa uburyo bw'inyoroshyarugendo kugirango abashe kugera ku muturage kandi nabo nkuko babyemereye umukuru w'igihugu ko bagiye kwihutisha serivise zihabwa umuturage tumuganisha ku isonga".   

Ku ikubitiro abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari 38 muri 64 bo mu karere ka Ngoma,nibo bahawe moto zo mu bwoko bwa Bajaji. Abasigaye bakaba bari kuzuza ibyangombwa bicyenewe,birimo amasezerano n'amabanki kugira ngo nabo bazazihabwe.

 Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo

 Mar 30, 2023 - 08:25