Ihindagurika ry'ibihe rigira ingaruka ku buzima bwa muntu

Nyuma yo gusanga ihindagurika ry’ibihe ryaratangiye kugira ingaruka ku buzima bwa muntu aho ritera benshi ibikomere, impfu, indwara ziterwa n’amazi mabi, indwara z’ubuhumekero n’izindi, hatangijwe ubushakashatsi bugamije kumenya imiterere y’ihindagurika ry’ibihe mu Rwanda n’ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’abatari bake.

kwamamaza

Ihindagurika ry’ibihe ryagiye rigira ingaruka nyinshi mu bihe bitandukanye, ndetse n’ubwo isi yose yahagurukiye guhangana n’iki kibazo gitera izamuka ry’ubushyuhe kugeza ubu bukomeje kwiyongera umusubirizo, ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibiza bikomeje gutwara benshi ubuzima no gutikiza ubukungu bw’ibihugu binyuze mu kwangiza imitungo ya benshi hadasigaye n’iyangirika ry’ibikorwaremezo by’ingirakamaro.

Ngo bimaze kugaragara ko iri hindagurika ry’ibihe rigira ingaruka no kubuzima nyamara ngo ibi byose kubikumira cyangwa guhangana n’ingaruka ntibishoboka hadashingiwe ku mibare ifatika, bityo ngo niyo mpamvu hakenerwa ubushakashatsi nk’ubugiye gukorwa mu Rwanda.

Prof. Wilfred Ndifon, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu ishuri rikuru Nyafurika ry’imibare AIMS, aragaruka ku mpamvu y’ubu bushakashatsi bagiye gukorera mu Rwanda.

Yagize ati "Turabizi ko ibihe biri guhindagurika ndetse bikangiza ubuzima bwacu, ariko se ibyo wahangana nabyo ute? Abantu barabizi, ariko kugira ngo hagire ingamba zifatwa, hakenerwa ibipimo, hakenewe amakuru yizewe".

Ku ruhande rw’inzego zishinzwe gufata ingamba ku bibazo bishamikiye ku ishindagurika ry’ibihe, Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, aravuga ko koko ingaruka ku buzima zihari, ndetse ngo ubu bushakashatsi ni amahirwe ku gihugu.

Yagize ati "iyo icyegeranyo cy'ubushyuhe cyazamutse kubera imbaraga z'imihindagurikire y'ibihe byanga bikunda  bwa burwayi burahavuka bukaniyongera, muri ya mazi atemba, muri ya myuzure, muri bya bidendezi niho hava indwara ziva mu mazi yanduye, imyuka twohereza mu kirere nibyo nyirabayazana wo kwiyongera kw'indwara z'imyanya y'ubuhumekero".

Yakomeje agira ati "Ibyo byose nibyo uyu mushinga uje kudufasha kugirango twegeranye amakuru dushyireho uburyo bwemeranyijweho, ese ni ayahe makuru y'ingenzi akenewe, ibivuye muri ayo makuru bizajya bivamo bimwe mubyo dushobora gusaba aboyobozi b'igihugu kugirango bafate ingamba". 

Ni mu gihe n’ubwo usanga akenshi ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda, usanga bigira uruhare ruto mu nkomoko y’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe, ku rundi ruhande usanga aribyo byugarijwe cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zirimo ubwiyongere bukabije bw’imvura, ubw’izuba ndetse n’ingaruka zibasira ubuzima bwa muntu harimo n’indwara zifata mu buhumekero bigaragazwa ko zifitanye isano n’imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere n’ibihugu by’ibihangange bifite ubukungu buri hejuru.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 31, 2023 - 07:24