Icyifuzo cy'ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu kurandura indwara zititaweho ku Isi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko kuba leta z’ibihugu harimo n’u Rwanda zitita ku ndwara zititabwaho zirimo imidido ,Teniya, n’inzoka zo mu nda n’izindi bituma zidacika,kuko zitagenerwa ingengo y’imari ihagije mu kuzirwanya.

kwamamaza

Ibi ni bivugwa n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS ko koko izi ndwara uko ari 20 zihangayikishije isi kandi bitari bikwiye , Jules Mugabo umukozi wa OMS mu Rwanda , avugako kuba izi ndwara zitarandurwa aruko leta z'ibihugu zitabyitaho uko bikwiye.

Yagize ati "izi ndwara zituma ubuzima bw'abantu buzahara zikababuza gukora imirimo ibazanira inyungu bikabaviramo ubukene bukabije ndetse rimwe na rimwe bagashyirwa mu kato na bagenzi babo, ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n'igenamigambi, usanga izi ndwara zitagaragara muri gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara muri rusange ndetse zikagenerwa amafaranga make cyane ugereranyije n'izindi ndwara, nubwo izi ndwara zibasiye abantu benshi kuzirinda no kuzirandura birashoboka".    

Izi ndwara koko OMS ivuga ko zititabwaho n’ibihugu bigaragara n’iyo uganiriye n’abaturage aho usanga batazifiteho amakuru ahagije bakifuza ko bazisobanurirwa.

Umwe yagize ati "nta nubwo narinzi ko i Kigali haba imidido, najyaga mbibona mu cyaro, ntabwo tuyisobanukiwe ngo ifata gutya, abaturage benshi ntabwo baba bazi uko ifata nuko yandura, tubona iza ukabona umuntu arayirwaye ariko ntumenye ngo yayanduye gute".     

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko izi ndwa zititabwaho koko na bimwe mu bihugu ahubwo bikita cyane ku ndwara zadutse,nk’uko Dr. Aimable Mbituyumuremyi umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura muri iki kigo abisobanura.

Yagize ati "icyo tubona nuko zibanze mu bihugu by'Afurika cyangwa se munsi y'ubutayu bwa Sahara, ni ibihugu bikennye akenshi bidafite amikoro, usanga rero akenshi abashyira imbaraga mu ndwara bakunze gushyira imbaraga mu ndwara ziboneka n'iwabo cyane, abatanga amafaranga mu bijyanye n'ubuzima batazitaho ubwabo bagashyira imbaraga ku zindi ndwara zibahangayikishije".

Yakomeje agira ati "Ikindi abaturage ubwabo abo zibasira, kuba ubwabo ari abakene abenshi ntabwo bamenya ko ari indwara bafite, usanga nabo ubwabo batazitaho ku buryo batinda no kuzivuza bumva ko nta kintu zimutwaye, akumva ko kurwara uruheri ashobora kwishima nijoro bukarinda bucya akumva ko atari ikibazo gikomeye cyane". 

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC mu mwaka wa 2020 , bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganwe inzoka zo mu nda, harimo abakuru 48%  naho abantu 1000 barumwa n’imbwa ,1500 bo bakarumwa n’inzoka buri mwaka, Abantu barenga 6000 kandi mu Rwanda barwaye imidido.

OMS itangaza ko indwara zititaweho uko ari 20 zibasira byibura abangana na miliyari ku isi buri mwaka, byibura umuntu umwe muri barindwi aba afite imwe muri izi ndwara zititaweho.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi  Isango Star Kigali

 Feb 3, 2023 - 06:26