Icyizere tubafiteho ni cyose kandi turizera ko mutazagitetereza - Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yakiriye indahiro ya Perezida w’Urugereko rw’Urukiko rukuru Bandora Jean Baptiste usimbuye Habimana Djuma uheruka kwirukanwa kuri uwo mwanya n’inama nkuru y’ubucamanza na Eugene Rusanganwa warahiriye kuba umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Karongi.

kwamamaza

Bandora Jean Baptiste warahiriye kuba Perezida w’Urugereko rw’Urukiko rukuru rwa Rusizi na Eugène Rusanganwa warahiriye kuba Umucamanza w’Urukiko Rukuru, ubwo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yakiraga indahiro zabo yababwiye ko uyu atari umuhango ahubwo ari igihango bagiranye n'igihugu, abibutsa ko bagomba gufasha kugarura isura nziza aho bagiye gukorera abaturage bakagarurira icyizere ubucamanza bw'u Rwanda.

Ati "uyu si umuhango gusa ahubwo ni igihango aba bacamanza babiri bamaze kugirana n'u Rwanda, ari Eugène Rusanganwa ari Bandora Jean Baptiste basanzwe ari abacamanza, igishya kirimo nuko bagiye gufasha urwego rw'ubucamanza kugarura isura nziza yarwo muri kariya gace (........) icyizere tubafiteho ni cyose kandi turizera ko mutazagitetereza".      

Harrison Mutabazi, umuvugizi w'inkiko yavuze ko abaturage bakwiye kwitega ubutabera butanzwe neza kandi ku gihe kuko ariyo ntego.

Ati "inshingano dufite nk'urwego rw'ubucamanza ni ugutanga ubutabera bwihuse cyangwa bubonewe igihe ariko bunoze, ibyo byombi bigomba kugendera hamwe, abaturage bitege ko bazakomeza kubona ubutabera bwihuse kandi bunoze".        

Bandora Jean Baptiste warahiriye kuba Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi asimbuye Habimana Djuma uheruka kwirukanwa kuri uwo mwanya n’Inama Nkuru y’Ubucamanza nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 391 zitanditse no kudashyira amakopi yazo mu ikoranabuhanga rya IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Karongi

 Apr 2, 2025 - 08:39