Rwamagana: Abarokotse Jenoside barasaba ko urwibutso rwa Mwulire rwakubakwa ku buryo bugezweho

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana bavuga ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire rutajyanye n’igihe bityo bagasaba ko rwakubakwa ku buryo bugezweho kugira ngo amateka yo kuri uwo musozi azahore yibukwa.

kwamamaza

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire mu karere ka Rwamagana,bavuga ko urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rukeneye kuvugururwa rukajyana n’igihe kuko rutari ku rwego rushimishije dore ko rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bahiciwe mu 1994 barimo abari batuye ku musozi wa Mwulire ndetse n’abari baturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka Rwamagana baje bahahungira ariko ntibarokoka.

Aba basaba ko bitewe n’ayo mateka uyu musozi ufite,hakwiye kubakwa urwibutso rugezweho ruzatuma atazibagirana.

Umwe yagize ati "turumva ari urwibutso rwaba intangarugero, rukagira ibitabo byanditsemo amateka n'amazi y'abantu bacu bazize akarengane, tukabona ko ari urwibutso rufite isuku ntirube mu miyenzi ndetse n'amazu meza kugirango tubashe kujya tubona umwanya buri gihe tuje kwibuka abacu ariko dusange hameze neza".

Undi yagize ati "turumva byaba byiza bahubatse inzu z'amateka n'umwana tubyaye akajya akura azi ngo hano habaye Jenoside, nibyo dushaka, ntabwo dushaka ko hibagirana, turashaka ko hahora hibukwa igihe cyose".  

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,avuga ko akarere gafite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 11 ariko ko hari gahunda yo kugira inzibutso 6 zubatse ku buryo bugezweho ndetse n’urwa Mwulire rukazaba rurimo, bityo ko imirimo yo kurwubaka izatangira vuba aha dore ko inyigo yarangiye, ku buryo umwaka utaha, umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uzabera ku rwibutso rushya.

Yagize ati "akarere ka Rwamagana dufite inzibutso 11 ariko muri izo nzibutso zose ntabwo tuzakomeza kuzigira nkuko ari n'icyerekezo cyo kugirango tugire inzibutso nkeya ariko zifashwe neza zinaruhukiyemo abacu, bikabaha agaciro bitewe nuko ari inzibutso zizaba zubatse neza, muri izo nzibutso 11 hazasigara 6 harimo n'uru rwa Mwulire tugiye kubaka vuba ahangaha".

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire mu karere ka Rwamagana,rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 26,930.

Uru rwibutso rugiye kubakwa ku buryo bugezweho,ruzaba rugizwe n’ibice by’ingenzi birimo imva ebyiri,inzu y’amateka ndetse n’inzu izajya yigirwamo amateka.

Imirimo yo kurwubaka izakorwa mu byiciro bibiri aho ikiciro cya mbere kizatwara miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Mar 2, 2023 - 08:48