Abaturage ntibasobanukirwa ibipimo by'imvura bitangazwa mu iteganyagihe

Hari bamwe mu baturage bavuga ko badasobanukirwa neza ingano y’ibipimo bivugwa mu gihe hatangazwa amakuru y’iteganyagihe bakavuga ko bishobora kugira ingaruka mu gihe umuturage atamenye neza niba aho atuye hazagwa imvura nke cyangwa nyinshi ishobora guteza ibyago akaba yabyirinda.

kwamamaza

Aba baturage bavuga ko mu makuru y’iteganyagihe bakesha byinshi cyane cyane abakora umwuga w’ubuhinzi n’ibindi batabasha gusobanukirwa neza ingano y’ibipimo biba byatanzwe, bityo ngo ntibatandukanye imvura ishobora kuba nke cyangwa nyinshi kugiraho bagire icyo bakora babigendeyeho aho basaba ubusobanuro bwa za mililitiro z’imvura ziba zivugwa.

Aimable Gahigi umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, avuga ko ibyo bipimo bya mililitiro biba byavuzwe bigenwa hakurikijwe igihe imvura izamara ukwezi cyangwa igihembwe, asobanura kandi ingano y’ibyo bipimo biba bivugwa mu iteganyagihe.

Yagize ati “milimetero y’imvura 1 iba ingana na litiro 1 umuntu yasuka ku buryo bungana ku buso bwa metero kare 1 ubwo ni intambwe 1 kuri 1 ugasukaho litiro 1 y’amazi ku buryo bungana, ashatse gupima milimetero adafite ibikoresho byabugenewe ashobora gusura sitasiyo ya meteo imwegereye ku buryo bamwereka neza uburyo ipimwa hifashishijwe ibikoresho byabugenewe byo gupima imvura”.

Yakomeje agira ati “Mu biganiro tugenda tugirana n’izindi nzego hari igihe dukora amahugurwa tukicarana n’abantu tukaberaka uburyo bashobora no kuyipima badafite ibyo bikoresho”.

Bavuga ko izuba rizaka kuri degree celcius runaka cyangwa imvura izagwa kuri mililitiro runaka ku kigereranyo cy’igihe cyangwa isizoni hanyuma bikunganirwa n’iteganyagihe ry’ukwezi iminsi 10, iminsi 7, iminsi 5 n’irya buri munsi, ibyo bigapimwa hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe mu gupima ndetse bigatangwa muri ibyo bipimo byabugenewe aho mililitiro 1 ipimwa ku ngano y’ibitonyanga by’imvura bishobora kugwa kuri metero kare 1 ahantu hamwe.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 31, 2023 - 13:51