Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr. Ntezilyayo Faustin avuga ko hakenewe ubufatanye bw'inzego mu guhangana na ruswa

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr. Ntezilyayo Faustin arasaba ko abakora mu nzego z’ubutabera bashyira hamwe barwanya ruswa kuko ntawayirwanya kurusha bo kuko ari ko kazi bashinzwe ko gutanga ubutabera.

kwamamaza

Ni ikiganiro n’abanyamakuru kitabiriwe n’inzego zibumbiye mu runana rw’ubutabera zirimo inzego z’ubushinjacyaha,ubugenzacyaha abakora mu nkiko n’izindi nzego zo kurwanya ruswa mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Aimable Havugiyaremye yabwiye abanyamakuru ko mu nzego z’ubutabera ruswa igenda igaragara muri ubu buryo.

Yagize ati "hari abantu mu bakozi dukorana babikorana ubuhanga, uburyo yateguye dosiye wabigereranya n'uburyo aba yateguye andi ma dosiye ukabona ko harimo ikintu kidasobanutse neza kuko niba hari ama dosiye asanzwe akora neza ajyanye n'icyaha runaka, ama dosiye amwe n'amwe wabonyeho amakuru ko ashobora kuba yariyemo ruswa wayagenzura ugasanga yayakoze nabi icyo gihe turatangira tugakurikirana".

Yakomeje agira ati "twashyize imbaraga mu gukurikirana uburyo bw'imikorere y'amadosiye ariko na none kugirango dukumire ibyo byaha bya ruswa turagenda dushyiraho n'ikoranabuhanga ku buryo y'amayeri bakoresha mu gukora dosiye bitaborohera kuba yayakoresha".     

Me. Nkundabarashi Moise Perezida w’urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko bazwi nk’abavoka avuga ko no muri uru rwego ruswa ikihagaragara.

Yagize ati "mu myaka ishize twagize abavoka bagera kuri 5 bakurikiranwe mu nkiko, 3 bahamwa iki cyaha cya ruswa abandi 2 bagirwa abere, tukaba rero twarashyizeho ubugenzuzi, indi komisiyo yiyongera kuzo twari dufite y'iyongera ku ishinzwe imyitwarire igamije kugirango nayo ijye ikurikirana igihe cyose tubonye amakuru ikurikirane ibashe kumenya koko uko icyo kibazo giteye tube twafata ingamba zigamije no kuba zakumira iki cyaha uko bishoboka kose".  

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr. Ntezilyayo Faustin asaba inzego zitandukanye by’umwihariko iziri mu runana rw’ubutabera gukomeza ubufatanye mu guhana n’iyi ruswa igaragara muri izi nzego.

Yagize ati "niba nk'inzego zitezweho kuba umurinzi w'amategeko n'iyubahirizwa ryayo ni ngombwa ko inzego z'ubutabera muri rusange n'urwego rw'ubucamanza byumwihariko zikora ibishoboka byose ntizinjirirwe na ruswa n'indi mikorere mibi yabangamira inshingano ikomeye yo gutanga ubutabera".

Imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru ni uko mu myaka 3 ishize abakora mu nzego z’ubutabera bakurikiranweho icyaha cya ruswa ari 12, ni imibare ikiri mito, ubushinjacyaha bukagaragaza ko aba bakora ibyaha bya ruswa bakora mu nzego z'ubutabera baba basanzwe bazi amabanga y'iperereza bigatuma nabo bahisha iyi ruswa ntipfe kumenyekana. 

Iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko urukiko rw’ikirenga rwatangije kuri uyu wa 13 kizageza tariki 16 ukwezi kwa Kabiri 2023 ku nsanganyamatsiko igira iti "ruswa ni icyaha kigusiga icyasha wiyiha icyuho".

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 14, 2023 - 06:41