Leta y’u Rwanda irifuza ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa yarushaho gushimangirwa

Leta y’ u Rwanda iravuga ko yifuza ko imikoranire hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’Ubushinwa yakomeza ndetse ikarushaho gushimangirwa kugirango iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho ruzarigereho.

kwamamaza

Ibi ni ibyagarutsweho mu biganiro Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yagiranye n’uhagarariye igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda.

Ni ibiganiro byagarutse ku mubano w’impande zombi, ubufatanye bigirana mu nzego zitandukanye zaba iz'ubuzima, imyingire imibereho y’abaturage n’ibindi bitandukanye, ibyinshi leta y’Ubushinwa itera inkunga u Rwanda.

Kuruhande rw’Ambasaderi Wang Xeukun uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byakungukira muri uwo mubano mwiza bifitanye.

Yagize ati "twanganiriye ku mubano w’ibihugu byombi u Rwanda n’ ubushinwa, turifuza gukorera hamwe mu guteza imbere uyu mubano, ndetse n’urwunguko hagati y’ibihugu byombi no kubaturage. Hari imishinga myinshi impande zombi zifitanye izandufasha mu kuzamura inyungu ku Rwanda".

Kuruhande rwa Madame Mukabalisa Donatille Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yagaragaje ko igihugu cy’Ubushinwa kigira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere ry’umuturage, bakaba bifuza ko iyo mikoranire yakomeza gushinga imizi, kugirango u Rwanda rubashe kugera ku ntego rw’ ihaye.

Yagize ati "hari byinshi cyane baduteramo inkunga cyangwa se navuga ko tunafatanyamo, hari imishinga itandukanye , hari mu rwego rw'ubuhinzi , urwego rw'ubuzima, urwego rw'uburezi [.......] kandi bakaba bari mu bihugu bishora imari mu gihugu cyacu, muri uko gushora imari hari imishinga itandukanye hari ibikorwa bitandukanye kandi bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y'abaturage kubera ko bitanga n'akazi, ibyo rero tukaba twabyishimiye kandi tugaragaza ko dukwiye gukomeza kubishimangira".      

Usibye n’ubufatanye ibi bihugu byombi bigirana mu kuzamura iterambere ry’igihugu ndetse n’abaturage,hari n’imikoranire ya hafi hagati y’inteko zishinga amategeko ku mpande zombi , aho bungurana ubumenyi mu gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma byose bikozwe mu nyungu z’abaturage.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Jan 11, 2023 - 06:47