Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi n’impinduka zirimo

Mu gusobanura uko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bizakorwa, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu (MINUBUMWE) iravuga ko banzuye gukuraho ibiganiro byo kwibuka byabaga ku mugoroba wa buri munsi mu cyumweru cy’icyunamo, ikiganiro kikagirwa kimwe cyo ku munsi wo gutangira icyumweru mu gihugu hose nacyo kigatangwa mbere ya saa sita hanyuma nyuma ya saa sita abantu bagakomeza imirimo yabo ariko bagasaba abantu bose kwigomwa ibikorwa byose by’imyidagaduro.

kwamamaza

Mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid19, mu cyumweru cy’icyunamo abanyarwanda buri mugoroba bavaga mu mirimo yindi, bagateranira mu midugudu yabo bagakurikira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, gusa Covid-19 yaje kubihagarika ho gato mu rwego rwo gukomeza kurinda guhuriza hamwe abantu benshi kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Nubwo icyorezo kitakiri ikibazo mu guhuriza abantu hamwe, Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), avuga ko hafashwe umwanzuro wo kwibuka ariko n’imirimo igakomeza mu rwego rwo kurushaho kwibuka twiyubaka, bityo ngo ikiganiro cyizakorwa umunsi umwe gusa, nabwo bibe mu gitondo, nyuma ya saa sita abantu bakomeze ibikorwa byabo.

Yagize ati "icyumweru cy'icyunamo cyabagaho ugasanga imirimo yose yafuzwe, kuva saa cyenda kugeza saa kumi nebyiri imirimo yose igafunga abantu bakajya mu biganiro n'abatagiyeyo bagahanwa, ibyo twasanze atari ngombwa kuko hari intambwe abantu bamaze gutera niyo bagomba gutera mu kwiyubaka, abantu bagoba gukora imirimo ituma babaho bitavanyeho igikorwa cyo kwibuka niyompamvu ikiganiro twakigize kimwe".     

Yakomeje agira ati "Kugirango abantu bamenye amateka ya Jenoside ntabwo bisaba ko bahabwa ikiganiro buri munsi, ushobora no guha abantu ikiganiro buri munsi cya kiganiro kikabarambira bakabifata nk'ibintu bibavuna, nk'umutwaro, hakaba abakomeza gukora kandi bafunze amazu, turifuza ko kwibuka bitaba igikorwa kibera abanyarwanda umutwaro ahubwo kibe igikorwa gituma amateka igihugu cyanyuzemo azirikanwa ariko bikajyana n'icyerekezo cy'igihugu".       

Kuri iri bwiriza, hari abaturage babwiye Isango Star ko biteguye kwitabira ikiganiro kimwe giteganyijwe ndetse ngo ni byiza kuko bizatuma bakomeza imirimo ibafasha kwiyubaka, ariko na none bataretse kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe yagize ati "ubusanzwe twakingaga ntabwo twakoraga nimugoroba tukajya mu biganiro ariko ubu bizadufasha tubone amafaranga ariko tugume tunatekereze ku byabaye ku gihugu cyacu".  

Undi yagize ati "kuba ibiganiro byo kwibuka bizaba umunsi umwe dufite icyizere nk'abanyarwanda ko umunsi uzitabirwa kandi urubyiruko narwo rukabigiramo uruhare, kuba ari umunsi umwe ntabwo bivuze ko bizaba birangiye nkuko twibuka uriya munsi umwe ari uwo guhura bari hamwe".    

Ni mu gihe mu mabwiriza ya MINIBUMWE agomba kuzakurikizwa mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragazwa ko mu cyumweru cy’icyunamo nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki ya 8 n’iya 12 Mata 2023, ko ahubwo hateganyijwe ikiganiro kimwe kizatangirwa mu midugudu yose mu gihugu kuva saa tatu za mu gitondo kigasozwa no gukurikira ubutumwa Nyamukuru bw’uwo munsi, hanyuma abantu bagasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe havuyemo imirimo igendanye n’ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bibujijwe.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 6, 2023 - 08:13