Ubudage burifuza ko inkunga buha u Rwanda zarufasha kurushaho kwigira

Igihugu cy’Ubudage kigiye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z'amayero azifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere. inkunga ambasade y'Ubudage mu Rwanda ivuga ko bifuza ko yafasha u Rwanda gucuka rukarushaho kuba inkingi y'iterambere ry'igihugu bidasabye izindi nkunga.

kwamamaza

U Rwanda n’Ubudage ni ibihugu bifitanye amateka kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 ubwo inama yabereye i Berlin iyobowe na Otto Von Bismarck yemezaga ko Ubudage bugabanye igice cyahozemo ubwami bw’u Rwanda, ruba rubaye umukoroni w’Ubudage gutyo, gusa nyuma Abadage baza gusimburwa n’Ababiligi mu mwaka wa 1916, ariko ntibyatumye Ubudage bucika ku Rwanda, ahubwo ibi bihugu byombi byakomeje kugirana umubano na nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda mu mwaka w'1962 kugeza ubu imyaka ikaba ibaye 60 bifitanye umubano wihariye.

Muri uyu mubano Ubudage bwagiye butera u Rwanda inkunga nyinshi mu mishinga inyuranye, aho na magingo aya hasinywe amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 2 agizwe n’inkunga y’amafaranga azifashishwa mu bikorwa by’iterambere.

Ngo ibi si mu rwego rwo gukomeza gukoroneza u Rwanda nk’uko Dr. Thomas Kurz, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda abigarukaho, ngo ahubwo ni ugufasha u Rwanda kuzagera igihe rwiyubakira iterambere ryarwo bidasabye izi nkunga.

Yagize atiTwabaye abafatanyabikorwa mu myaka 60 yose ishize, rero siniteze ko tuzongera kumara indi myaka 60 dutanga inkunga, ahubwo twifuza ko mu myaka iri imbere u Rwanda rwo ubwarwo ruzaba izingiro ry’iterambere ry’ibindi bihugu, no mu iterambere rusange ku isi, ibyo nibyo twifuza".

Ngo mu kubyaza umusaruro aya mahirwe atazahoraho, u Rwanda rwiteguye gukoresha neza inkunga ruhabwa.

Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi yagize ati "u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu bijyanye n'imiyoborere, mu bijyanye n'imicungire ninayo mpamvu biha n'icyizere abafatanyabikorwa b'Ubudage kuduha amafaranga kuko baba bazi ko tuyakoresha neza kandi tukagaragaza n'ibyagezweho, izo nkunga zose zizakoreshwa neza kandi zirajyana na gahunda igihugu gisanzwe gifite". 

Mu masezerano mashya y'ubufatanye bw'imyaka ibiri yasinywe kuri uyu wa gatatu hagati y'u Rwanda n'Ubudage azarangirana na 2024, Ubudage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z'amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Oct 27, 2022 - 08:29