MIFOTRA irasabwa guhagurukira ikibazo cy’abakoresha bo mu nzego z’abikorera birengagiza uburenganzira bw'abakozi babo

Inzego zitandukanye zirasaba Ministeri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) guhagurukira ikibazo cy’abakoresha bo mu nzego z’abikorera bakomeje kudaha abakozi babo uburenganzira buteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

kwamamaza

Gukoreshwa agatunambwenu, kudahabwa amasaha y’ikiruhuko, kudatangirwa ubwishingizi bw’ubuzima, n’ubwiteganyirize, kudahabwa amasezerano y’akazi n’ibindi bemererwa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda nyamara bagahabwa n’umushahara ugerwa ku mashyi, nibyo abakora mu rwego rw’abikorera bavuga ko bibugarije.

urugero ni ukorera abikorera mu mujyi wa Kigali, uvuga ko abenshi birangira bemeye gukorera muri urwo ruvange rw’ibibazo, kugira ngo gusa barengere aho bavana imibereho.

Yagize ati "mu bantu bikorera ugasanga umuntu araje ni umukozi ariko ntafite amasezerano yakazi agiye gukora, n'inshingano agomba kuzuza ntizanditse, sinzamenya n'uwuhe mushahara mfite, ashobora no kungenera uwo ashaka ku kwezi akawumpa kuko nkeneye akazi, kuko mbabaye nkawufata, Minisiteri twayisabaga niba bashobora kudushyiriraho umushahara fatizo". 

Ku ruhande rw’inzego z’ibanze, ngo koko ibi bibazo bibangamiye rubanda birahari, ndetse ngo hari n’ibigo byigenga byagiye bihanwa.

Urujeni Martine umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali, ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage ngo ubugenzuzi buzakomeza.

Yagize ati "ibigo bitubahiriza amategeko mu kigero kiri hasi ya 50% byibura, byagiye bigaragara kubera ubugenzuzi bukorwa nk'imwe mu ngamba umujyi wa Kigali wo gukurikirana ndetse byaba ngombwa n'ibihano bigafatwa kugirango bene nkibyo bigo bikurikize amategeko cyane cyane amategeko agamije kurengera umukozi".   

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, avuga ko ibiganiro by’ubufatanye bizakomeza kubaho, ndetse ngo barabizi ko ibi bibazo bihari ariko bamwe mu bakozi bagitinya kubigaragaza, ariko ngo hari igisubizo.

Yagize ati "buri kigo hagomba kuba hari umuntu uhagarariye abakozi, biragoye ko abakozi bavuga ibibazo bahura nabyo ni nayo mpamvu dukora ubugenzuzi bw'umurimo ariko hari n'ubundi buryo butagaragara bashobora kudushyikiriza cyabo bigatuma natwe tujya kureba ikibazo uko giteye mu kigo".   

Ni mu gihe mu kiganiro nyungurana bitekerezo cyo kuri uyu wa Kabiri hagati ya Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), abikorera, inzego za leta, abakoresha bo mu nzego zose n’abahagarariye abandi bakozi mu bigo bitandukanye,baganiriye ku bikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry’abakora mu nzego z’abikorera, ndetse benshi basaba ko ibiganiro nk’ibi byajya biba kenshi kugirango hafatanywe kuvuguta umuti urambye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Feb 8, 2023 - 09:28