U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyoni 91 z'Amayero azafasha kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri

Kuri uyu wa mbere Guverinoma y’ u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahawe inguzanyo ingana na miliyoni 91 z'Amayero .

kwamamaza

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Richard Tusabe, ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe imari ya Leta Richard Tusabe, yavuze ko ibitaro bya Ruhengeri bifatiye runini Abanyarwanda bityo ko amasezerano yasinywe y’inguzanyo agiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwagura no kuvugurura ibi bitaro nkuko abaturage bari barabisabye.

Ati "ibitaro bya Ruhengeri bidufitiye akamaro, abayobozi bakuru b'igihugu babigize iby'ingenzi ndetse n'abaturage bari barabisabye, aya masezerano ntabwo ari ukuvugurura gusa ni ukwagura ibitaro no kongera ubushobozi bwabyo, ubushobozi bwabyo mu nyubako, mu bikoresho no mu bantu bazakora muri ibyo bitaro".  

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko mu rwego rw’ubuvuzi iyi nguzanyo izafasha mu  buryo bwo kongera serivise nziza ku barwayi bagana ibitaro bya Ruhengeri.

Yagize ati "kuri twebwe turabonamo inyungu 2 z'ingenzi, iya mbere ni ukubona abarwayi bahabwa serivise nziza, kubera ko ibitaro bigiye kwagurwa ku buryo ibitaro bizakira abarwayi benshi, ndetse no kwigisha abaganga byaratangiye".

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yavuze ko kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri  bigaragaza imishinga yagutse hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuvuzi.

Ati“Ndatekereza ko ibitaro bya Ruhengeri bizashimangira imishinga yagutse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuvuzi nkuko na Minisitiri w’ubuzima yabigarutseho ndetse tuzohereza ikipe ya tekinike yacu yo kubinoza neza ku buryo u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ubuvuzi ku mugabane w’Afurika”

Ibitaro bya Ruhengeri byubatswe mu mwaka wa 1939 bikaba byivurizwaho n’abaturage bavuye mu turere 6 tubikikije aho umubare w’abadutuye uteganya kwiyongera kugera kuri miliyoni 3 uvuye kuri miliyoni 2 n'ibihumbi 100 ari nayo mpamvu nyamukuru yo kubyagura ndetse bikongererwa n'ibitanda by'abarwayi bikava kuri 300 bihari bikagera kuri 600 .

Inkuru ya Eric Kwizera /  Isango Star Kigali

 Oct 31, 2023 - 12:56