Musanze - Kimonyi: Bahangayikishijwe n'itsinda ry'abasore riri kwambura abantu bagasiga banabakomerekeje

Hari abaturage bo mu murenge wa Kimonyi bavuga ko bahangayikishijwe n’itsinda ry’abasore bari gutangira abantu bakabambura bagasiga banabakomereje bikomeye.

kwamamaza

Mu murenge wa Kimonyi w'akarere ka Musanze mu muhanda uva ku kigo nderabuzima cy’uyu murenge arinawo ukomeza ukagera mu tugari twa Buramira na Birira, niho aba baturage bagaragaza ko bagorewe.

Urugero rwa hafi ni uwitwa Akimana Jaqueline uherutse gutangirwa nabo bakamwambura, bakamuhonda amabuye bamuziritse mu ijosi ubu wuzuye ibikomere umubiri wose.

Iki kibazo gishingiye ku mutekano muke uterwa n’abo bavuga ko biyise Abashomeri, si icya Jaqueline gusa, kuko n'abatuye ndetse n’abahanyura bakigaragaza batyo.

Umwe ati "ino iyo uri kugenda nka saa kumi nebyiri cyangwa saa moya baragutangira bakagukubita, bakakubwira nabi, ibyo ufite barabitwara".  

Aba baturage barasaba inzego bireba kubatabara aha hakongerwa umutekano kuko utarakomeretswa nabo ahangayikishijwe nabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza we yemeza ko bamenye ko hari abasore icyenda bazwiho ibikorwa byo guhohotera abantu, icyakora akanavuga ko muri bo hamaze gufatwa 5 abandi 4 bakaba bari gushakishwa, akizeza aba baturage ko ubu umutekano wabo urinzwe neza.

Ati "amakuru ahari n'uko hari abasore 9 bakunda kugaragaraho ibikorwa by'urugomo, banywa inzoga bakarwana ugasanga mu ntambara zabo zirangiriza n'abandi baturage ndetse bakaba bavuga ko bashobora kuba baniba, muri abo basore ku itariki 23 hafashwemo 5 muri bo hasigaye 4 nabo baracyari gushakishwa, umutekano wabo urahari nta kibazo gihari, abo barafashwe bagenzi babo baratorotse baracyari gushakishwa, umutekano ni wose kugeza ubu nta kibazo".      

Abiyise Abashomeri bari gukora ibikorwa by’urugomo mu murenge wa Kimonyi w'akarere ka Musanze baje biyongera ku baherutse kugaragara ko bakora urugomo rwo gutema abahisi n’abagenzi mu mirenge ya Cyuve na Gacaca baherutse no gutema abakora irondo ry’umwuga muri aka karere bakajyanwa mu bitaro,  byose bije nyuma yuko hari abandi banyarugomo bari biyise Abataribani bakoreraga ibikorwa byo guhohotera abaturage mu turera twa Gakenke na Burera mu ntara y’Amajyaruguru nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star I Musanze

 Oct 26, 2023 - 14:20