Perezida Kagame arasaba urubyiruko kongera imbaraga mu kubaka igihugu bihereyeho bo ubwabo

Ibi yabigarutseho mu gihe hizihizwaga imyaka 10 hashinzwe urwego rw’urubyiruko rw’abakorerabushake aho abari muri uru rwego bavuga ko n’ubwo hari imbogamizi bagihura nazo hari byinshi bishimira bakesha kuba abakorerabushake.

kwamamaza

Ashingiye ku mateka y’u Rwanda yatumye umuco w’ubukorerabushake usubira inyuma, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ari nayo Minisiteri ifite mu nshingano ibikorwa by’ubukorerabushake, arashimira Guverinoma iriho ubu kubwo guhindura amateka y’u Rwanda, ubu ubukorerabushake bukaba buri kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ati "amateka atwereka ko ibikorwa by'ubukorerabushake tubivoma mu muco wacu, ni umurage dukura mu bakurambere baguye u Rwanda kugeza uyu munsi kandi tugenda tuwuhererekanya kuva ku bato kugeza ku bakuze, uyu murage siko wakomeje gusigasirwa, mu myaka yashize mbere 1994 u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi bwimakaje politike y'amacakubiri n'irondakarere byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turashima ko mwayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda tugezeho uyu munsi, byakozwe mu ndangagaciro z'ubukorerabushake kandi ko uwo murage tuzakomeza kuwusigasira no kuwuraga abadukomekaho".     

Mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 Urwego rwa Youth Volunteers rushinzwe, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yatangaje ko hagiye gushyirwaho Abajyanama b'Ubuzima b'Urubyiruko biturutse ku musanzu wabo ugaragara mu zindi gahunda bagiye bagiramo uruhare, akanasaba Urubyiruko kudakura mu ruge.

Ati "Minisiteri y'ubuzima irateganya gushyiraho abajyana b'ubuzima b'urubyiruko ikindi mu nama yo kw'isi y'iga kubidukikije bazerekana uruhare rw'abakorerabushake b'urubyiruko rw'u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije".  

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake baravuga ko mu myaka 10 urwego rwa Youth Volunteers rumaze hari byinshi barukesha, gusa na none bagasaba ko inzitizi nke bagifite bazikurirwaho.

Umwe ati "hari imbogamizi dufite y'ababyeyi bamwe na bamwe batarumva umuco w'ubukoranabushake tukaba tubasaba kugirango mudufashe gukora ubukangurambaga". 

Undi ati "twifuzaga ko twakongererwa ubushobozi mu mahugurwa". 

Ku kibazo cy’aho aba basabwa kongera imbaraga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yababwiye ko uko bakenewe mu rugamba rwo kubaka igihugu ari nako bakeneye no kwiyubaka bo ubwabo.

Ati "aho mwashyira imbaraga cyane, aho bihera ku musingi wabyo ni mwebwe ubwanyu kwiyubaka buri umwe, ubushake gusa ntibuhagije, ushobora kugira ubushake ariko udashoboye kugira ibyo ukora, ndashaka rero ngo wiyubake n'igihe wagize ubushake bwo kugira icyo ukora ushobore kugikora".         

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa urubyiruko rw'abakorerabushake rukabakaba miliyoni 2, bagira uruhare mu bikorwa by'Ubukangurambaga, ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, ndetse n'ibyo kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 8, 2024 - 07:48