Gatsibo: Abahinzi b’urutoki barasaba inka zo kubafasha kubona ifumbire y'urutoki

Abahinzi b’urutoki mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo bavuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze guteza imbere igihingwa cy’urutoki, bityo bagasaba ko bahabwa inka kugira ngo bajye babona ifumbire yo gufumbira urutoki rwabo rubashe gukomeza gutanga umusaruro.

kwamamaza

Iyo ugeze mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo igihingwa ubona kiganje ni imibyare y’urutoki cyangwa insina ku buryo utashidikanya ko rwihariye hafi 90% by’ubuso bw’uyu murenge.

Abahatuye bavuga ko baterwa ishema n’izina ry’umurenge wabo ngo kuko rijyanye n’igihingwa bahinga cy’urutoki ruhari ku bwinshi. Bamwe bemeza ko bavutse bagasanga hari urutoki, ibintu bavuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo Gitoki izahore ari iwabo w’ibitoki.

Gusa n’ubwo bimeze gutyo ariko, ngo bitewe n’uko ubutaka bahingaho buri kugenda bunanirwa kandi ifumbire y’inka ikaba ibafasha gutuma buhorana umwimerere, ibintu bituma ibitoki biba binini, barasaba ko bafashwa kubona inka kugira ngo bajye babona ifumbire maze umushinga wabo wo kuvugurura urutoki uzabashe kugerwaho.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yemera ko ubuhinzi bw’urutoki bucyenera ifumbire kuko aribwo umusaruro uboneka bityo akizeza abadafite amikoro yo kuba babona inka zibaha ifumbire ko bazazibona muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ariko agashishikariza abafite ubushobozi kuba bazigura kuko nabyo ari ugufasha Leta muri gahunda yihaye y’uko umuturage agomba kuba afite itungo.

Yagize ati "gahunda y'umukuru w'igihugu y'uko buri munyarwanda agomba kugira itungo mu rugo cyane cyane inka, ni gahunda ikomeje ariko tubashishikariza ko ufite ubushobozi yayigurira atagombye gutegereza iyo azahabwa mu mwaka ukurikiyeho cyangwa mu yindi myaka".  

Abahinzi b’urutoki mu murenge wa Gitoki, bavuga ko usibye kuruhinga bakiteza imbere ngo banafasha bagenzi babo batarasobanukirwa uko urutoki ruhingwa kubasha kubona amahugurwa atuma bahinga mu buryo bugezweho butanga umusaruro. Ngo ibyo kugira ngo bigerweho, bikorerwa mu matsinda ndetse na za koperative bahuriyemo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo

 Aug 4, 2023 - 09:36