PAC yasabye ikigo RBC kwikosora mu mitangire y'amasoko ya Leta

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyitabaga komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereza y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko PAC , cyasabwe gutanga ibisobanuro ku gihombo bateje leta biturutse ku gutanga amasoko ya leta mu buryo butanyuze mu mucyo nk’uko Abadepite bagize iyi komisiyo babivuga.

kwamamaza

Ubuyobozi bwa RBC bwavuze ko bwasanze uwatanze igiciro gito mu ipiganwa hari ibyangobwa yatanze bya cyera birimo nk’umwirondoro wo muri 2016.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko bagiye gukosora amakosa yagaragayemo mu gihe cyo gutanga amasoko ya leta.

Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta 2022/2023 hagaragayemo ko RBC yahombeje Leta miliyoni 138Frw, kuko hishyuwe miliyoni 207Frw, mu gihe uwari guhabwa isoko yari kwishyurwa miliyoni 63Frw.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 1, 2024 - 14:03