MINEMA irasaba buri wese gutera ibiti no kubibungabunga nk'ibikumira umuyaga

Minisiteri y'Ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) iravuga ko mu kurwanya ibiza mu buryo burambye, abafatanyabikorwa bayo bafatanyije n'abaturage bakwiye gutera ibiti kandi bigakurikiranwa kugirango iterambere ryifurizwa umuturage rigerweho uko bikwiye.

kwamamaza

Mu bafatanyabikorwa Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi ifata nk'abahafi mu gutabara mu gihe cy'ibiza, harimo na Croix-rouge y'u Rwanda.

Abakorerabushake bayo mu Rwanda, muri Afurika no ku yindi migabane  bari mu Ntara y'Amajyepfo mu minsi itatu barebera hamwe ibyakozwe bategura n'igenamigambi ry'ibikorwa mu myaka iri imbere.

Minisitiri (Rtd) Major General Albert Murasira yarabasuye agaragaza ko mu gukumira ibiza hakwiye guterwa ibiti nk'ibigabanya umuyaga ukunda gusambura inzu, abaturage nabo bakagira umuco wo kuzirika ibisenge, mu gihe ikigo gishinzwe itaganyagihe nacyo kiba kiri gukora akazi kacyo ko gutanga amakuru inzego bireba zikayagenderaho zitegura ibiza byaterwa n'imvura nyinshi cyangwa amapfa.

Perezida wa Croix Rouge y'u Rwanda Francoise Mukandekezi avuga ko mu myaka ishize mu gukumira no kurwanya ibiza, ingufu bazishyize mu guha ubushobozi umuturage. Mu kugabanya umuyaga usambura inzu, biyemeje gutera ibiti bigera kuri miliyoni imwe buri mwaka.

Ku bwa Minisitiri w'Ibikorwa by'ubutabazi (Rtd) Major General Albert Murasira asanga buri wese akwiye no gukurikirana ibiba byakozwe birimo n'ibi biti biterwa bizanakomeza guterwa.

Igihe cyose ngo gukumira ibiza no kubyirinda buri wese azaba abigize ibye, bizihutisha iterambere n'imibereho myiza y'abaturage kuko nta kizaba kibidindiza.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Oct 30, 2023 - 14:05