Gakenke: Abaturage barishimira ibikorwaremezo bamaze kugezwaho na Leta

Gakenke mu Majyaruguru abatuye muri aka karere baravuga ko bishimira ko Kwibohora kunshuro ya 29 bisanze mubice batatekerezaga ko byagezwamo ibikorwaremezo birimo, bakavuga ko ibi bishimangira kwibohora mu mpande zose.

kwamamaza

Ukwibohora ku nshuro ya 29 bifite igisobanuro cyagutse kuri buri munyarwanda wabonesheje amaso urugamba rwo kubohora igihugu. Uretse n'abarurwanye bakomeje guharanira ko igihugu baharaniye cyakomeza gutera imbere, no muzindi nzego bakomeje gufatanya n’abaturage kugeza igihugu ku iterambere.

Mu majyaruguru y’igihugu mu karere ka Gakenke kuri uku kwibohora ku nshuro ya 29 mu murenge wa Mugunga watashye ku mugaragaro inzu y’abyeyi bavuga ko igiye kubafasha kubaruhura urugendo bakoraga bajya kubyara.

Uwimana Olive ni umubyeyi wa mbere umaze kubibyariramo avuga ko we n’umwana bameze neza, ati "uku kwibohora gusanze turuhutse ingendo twakoraga tujya kubyarira kure".

Muri aka karere hanatashywe ikiraro cyo mu kirere cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 200 z’amafaranga y'u Rwanda, gihuza abo mu ntara y’Iburengerazabuza n’Amajyaruguru, nibyo bavuga ko ukwibohora gusanze inzira zihura bigiye kongera  imihahiranire ndetse n'imigenderanire bikanoga.

Umwe yagize ati "hashize imyaka twibohoye ariko ibikorwa byagiye bikorwa byinshi n'aha bibaye ngombwa ko igikorwa cy'ingenzi kihagera, byari imbogamizi, mu buryo bw'imibanire kwa gusurana cyangwa guhahirana hari igihe byabaga imbogamizi". 

Mu bikorwaremezo abaturage bishimira ko bari kugezwaho harimo n'umuhanda ufite ibilometero 10 wuzuye utwaye asaga miliyari 1 na miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda, nabyo nibyo abaturage bavuga ko babonera mu ndorerwamo yo kwibohora nyakuri ntawe usigaye inyuma mu iterambere.      

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francais avuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye hakurikiyeho gufatanya n'abaturage mu iterambere, akabasaba gukomeza gusigasira ibi bikorwa byagezweho.

Yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turamushimira we n'ingabo yari ayoboye barwanye urugamba rw'amasasu ariko urwo rugamba rwararangiye, urugamba rw'amasasu iyo rurangiye hakurikiraho urugamba rw'iterambere, turasaba abaturage ubwo ibi bikorwaremezo bamaze kubibona babifate neza, turasaba kubibungabunga no kubisigasira hatazagira ubyangiza". 

Ukwibohora ku nshuro ya 29, hirya no hino mu gihugu byaranzwe no gutaha ku mugaragaro ibyiganjemo ibikorwaremezo, bifitiye abaturage akamaro.

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’umwihariko abo mu misozi miremire nk'iyi bagaragaza ko hari naho batekerezaga ko bidashoboka ko bihagera ariko ubu akaba ari imisozi itambitsemo imihanda, ibiraro byo mu kirere ahandi hakaba hazengurutse umuriro w'amashanyarazi kuburyo benshi bawufite munzu zabo. 

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Gakenke

 Jul 6, 2023 - 07:33