Abaturage barasaba kwegerezwa serivise z'ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera

Mu bukangurambaga ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera kirigukorera mu baturage bose bwahereye mu ntara y’Iburasirazuba abaturage baragaragaza ko koko bishimiye gusobanurirwa serivise iki kigo gitanga gusa baragaragaza ko babangamiwe nuko kugana iki kigo bitoroheye buri umwe kuko kitabegereye mu ntara iwabo.

kwamamaza

Ni ubukangurambaga bwifashishije cyane imyidagaduro aho mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma na Nyagatare ariho bwatangirijwe bukazazenguruka igihugu cyose, nkuko iki kigo cy'igihugu cy'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Rwanda forensic laboratory kibigaragaza.

Umwe mu bahanzi bifashishijwe muri iki gikorwa Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yagaragaje ko binyuze mu myidagaduro ubutumwa butambutswa byoroshye.

Yagize ati batwakiriye neza twanezerewe kuba twataramanye nabo, ni hamwe mu hantu habarizwa kuba abantu bakunda abahanzi nyarwanda, bakunda umuziki nyarwanda  kandi bumva, tugamije no gutwara ubu butumwa bwiza bwo kubwira abantu ko ntakarengane kazongera kuba nta kubeshyerwa bizongera kuba, nta muntu uzakuroga ngo wenda n'umucika ubure uko umurega cyangwa ubure uko urenganurwa, nta muntu uzakubeshyera ko wakoresheje ibiyobyabwenge, nta muntu azandika urwandiko ngo akubeshyere ko ari wowe warwanditse, nta muntu uzagusinyira aho utasinye ngo aguhuguze.   

Abaturage baganiriye na Isango Star bagaragaje ko bumvise neza serivise zitangwa niki kigo kandi ko ari ingirakamaro kuribo ariko ko bifuza ko bazegerezwa.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo cy'igihugu cy'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabere Lt. Col. Dr. Karangwa Charles nawe yagaragaje ko koko ari imbogamizi kuba nta mashami iki kigo kiragira gusa agaragaza ko aho abakenera izi serivise ku bwinshi boroherezwa kandi ko kwegera abaturage ariyo ntego.

Yagize ati kuba rero tutaragaba amashami hirya no hino ngo twegere umuturage ndetse kugera mu murenge haracyari imbogamizi kandi bisaba amikoro  menshi cyane ariko uwabishobora yajya atugeraho tuzamugeraho ariko dufite muri gahunda ya vuba kugera nibura muri buri ntara ishami rizashobora gufasha gufata ibimenyetso kugirango dufashe abarenganywa kurenganurwa, mu burengerazuba harimo amashami 2 kuko hasohokaga ibirego byinshi cyane,hari mu bitaro bya Gihundwe ahandi ni mubitaro bya Rubavu . 

Mu ntara y’Amajyepfo y'u Rwanda niho ubu bukangurambaga buzakomereza hakaba hagamijwe kumenyekanishwa serivise iki kigo gitanga ndetse n’akamaro k’ibimenyetso bya gihanga mu korohereza ubutabera no kwirinda akarengane.

Inkuru ya Agahozo Peace Isango Star

 Sep 20, 2022 - 07:51