Amakimbirane y'ibihugu bya EAC, imbogamizi ku masezerano byiyemeje

Nyuma y'uko umubano w’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ukomeje kuzamo agatotsi hagati ya bimwe muri ibyo bihugu abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga bavuga ko mu gihe ibihugu binyamuryango bidashyize ukuri ku meza ngo bijye mu biganiro, bisase inzobe, ibyo bizakomeza kubangamira amasezerano byiyemeje ndetse ko bizatuma ayo masezerano atazigera agerwaho.

kwamamaza

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ku wa mbere tariki 15 Mutarama 2024, umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, hamwe n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, bahurira i Juba muri Sudani y'Epfo mu biganiro bagiranye berekanye ko bahangayikishijwe n’umubano w’ibihugu biwugize ukomeje kuzamba, ndetse n'umwuka mubi ukaba warazamutse hagati y’ibihugu by’akarere, haba mu rwego rwa politiki n’urw’umutekano.

Ibihugu 4 mu bihugu 8 bigize uyu muryango birimo u Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Kenya n’u Burundi, biri mu makimbirane yeruye. 

Urugero rufatika ni aho Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, gusa rwo rurabihakana, ishingiye kuri iki kirego, yirukanye Ambasaderi warwo mu Kwakira 2022, inasesa amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byari bifitanye.

U Burundi nabwo bushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, gusa na byo u Rwanda rurabihakana, rugasobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya iki gihugu rufasha, ibyo byanakurikiwe n'uko u Burundi buherutse gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda tariki ya 11 Mutarama 2024.

Congo kandi yamaganye ko Corneille Nanga wayoboye komisiyo y’amatora, CENI, yatangarije i Nairobi ishingwa ry’ihuriro AFC rifite umutwe witwaje intwaro, ibyatumye itumiza ambasaderi wa Kenya, imusaba ibisobanuro.

Nyuma y’ibyo bihugu hiyongereyeho kandi Tanzania na Kenya aho ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Tanzania, bwatangaje ko bwahagaritse ingendo sosiyete ya Kenya ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yagiriraga muri iki gihugu.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze cyavuze ko iki cyemezo kizatangira gukurikizwa ku itariki 22 Mutarama mu 2024.

Bwana Yves Nkuyemuruge ni umusesenguzi mu bya politike avuga ko ibyo bibazo by’amakimbirane n’agatotsi gahoraho ku mibanire yabyo ari ibizakomeza kuzitira amasezerano ahuriweho n'ibihugu byiyemeje kuzashyira mu bikorwa arimo ifaranga rimwe rihuriweho, pasiporo imwe, isoko rusange bidasize n'ubuhahirane muri ibi bihugu kuko ibyinshi bisangiye imipaka.

Ati "kuba ibi bihugu bimaze imyaka myinshi uyu muryango udatera intambwe ngo ujye imbere buri munsi usitara bikongera bikagaruka, nta na rimwe uranabaho ibihugu byawo byose bishyize hamwe, icyo ni ikibazo gikomeye kandi kizakomeza kubangamira ikora ry'umuryango, igihe cyose bitarashakirwa ibisubizo bizakomeza kugira ingaruka ku muryango". 

Kurundi ruhande ariko Yves anavuga ko ayo makimbirane y’ibihugu biri muri EAC ashobora gukemuka.

Ati "icyo gukorwa ni kimwe kugirango ibi bihugu bihurire mu muryango nuko byahuye bikaganira, abazanye igitekerezo bereka abandi inyungu ziri mu guhura nk'ibihugu bituranye birangira habayeho umuryango, ibyakorwa rero ni ukuganira abantu bagasasa inzobe bakareba inyungu ibi bihugu bifite mu gushyira hamwe kurenza guhangana". 

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 8 aribyo Tanzania, Burundi, Uganda, Congo, Sudani y’Epfo, Somalia, Kenya n’u Rwanda.

Gusa ahazaza h’uyu muryango hateye kwibaza mu gihe utarashobora gukemura amakimbirane awubarizwamo akomeje kwaguka.

 Jan 18, 2024 - 07:42