Nyaruguru:Abagore bibumbiye mu matsinda baravuga ko basezereye ubukene.

Bamwe mu bagore baravuga ko basezereye ubukene ndetse bakaba babanye neza n’abo mu miryango yabo mu gihe mbere bahoraga baryana n’abo bashakanye. Bavuga ko ibi babigezeho myuma yo kwibumbira mu matsinda bagakora ibikorwa by’iterambere.

kwamamaza

Abagore barimo abakobwa babyaye imburagihe mu Mirenge ya Ngera, Ngoma na Rusenge yo muri aka karere ka Nyaruguru. Bagaragaza ko mbere bari bugarijwe n’ubukene mu miryango yabo, ndetse bagahorana intonganya ariko baje gutozwa gukora ibikorwa birimo ubworozi nk’ubw’inkoko mu buryo bugezweho, ubworozi bw’ingurube, ubudozi ndetse n’ibindi....

Umwe yagize ati: “Twari dukenye cyane kuburyo umuntu yabonaga igitenge kubera yuko yagiye umuntu. Kubera ubukene, umugore nta jambo yarafite, ukabona harimo umwiryane. Ariko maze yo kujya bworozi no matsinda yo kwizigama no kugurizanya no mu makoperative ntabwo ngisabiriza ngo umugabo arangurira igitenge ndetse na minerval mbasha kuyibonera."

"Mfite ingurube yonsa ibyana bitandatu niguriye mbikesha koperative. Mfite n'ihene inkunda kundihira mituweli. Ubu umugore arinjiza ifaranga mu rugo! Urukundo mu rugo rwariyongereye."

" Ubu nta muntu wambwira ngo inoti ya bitatu kuko azi ko n'iya bitanu nshobora kubikorera ku munsi. Iyo ndoze  iribaya ry'umubyeyi, ampa inoti ya 5000Frw. Rero ntawambwira ngo anshukishe inoti 1000Frw ntabwo byamukundira."

Nyuma yo kugaragaza ko hari intambwe igana aheza bari kugenda batera, abagize amakoperative ane yo mur'iyi mirenge bahawe ubundi bufasha bungana na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda ( 2 000 000 Frw) kugira ngo bubunganire hagamijwe kurushaho kuzamura uruhare rwabo mu iterambere no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

umwe mur'aba baturage yabwiye umunyamakuru w'Isango Star, ko "Iyi nkunga ije twari tuyikeneye. Iyi nkunga ije kudufasha ku buryo mu minsi iri imbere tuzakora uruganda ruturaga amagi maze tujye twivukishiriza imishwi!"

undi ati:" ...iyi nkunga twayatse tuyikeneye ngo tuzigurire imashini isya kuko tworoye ingurube. Rero izo ngurube zacu zikeneye ibyo zinywa, ubwo tugiye kujya tuzitunganyiriza mu bigori duhinga. Dufite ingurube zibyara gusa, tuzagura umushinga wacu  noneho tworore n'ingurube z'inyama."

Pasiteri Kabalisa Anicet; Umuyobozi w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru,  avuga ko iyo umuntu atewe inkunga aba agomba kuyibyaza umusaruro, bakamusiga yinogereza. 

Yagize ati:" ni inshingano, ni intego AMI ifite kuko dukora ibikorwa byinshi by'amahoro n'iterambere rirambye. Ariko tukagenda tunazamura uruhare rw'umugore kuko aba atejueb imbere urugo ndetse n'igihugu. Iyo umaze gufata umuntu ukamukosora mu bukene, ukigisha abantu ku ikoreshwa ry'umutungo, ikibazo cy'amakimbirane uba ugikemuye.  Turashaka rero urugo tugire imiryango itekanye kandi iteye imbere."

" izi nkunga tuba dutanga,ntabwo ihoraho. Iyo nguhaye inkunga mba nkubwiye ngo iri ni itafari nshize kuri fondation yawe. Ariko ntabwo ndi inyuma ngo mpore nsindagire ahubwo ndagufasha ngo wigenze. " 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa bako mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, dore ko n’abari mu matsinda y’amataba y’abato n’ay'abakuru arimo agagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hamwe n'abayirokotse, nayo yatewe inkunga ya 1 800 000 Frw kugira ngo biteze imbere bimakaza, ubumwe n’ubudaheranwa.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jan 10, 2023 - 13:20