U Rwanda ntiruzihanganira ubushotoranyi bwa RDC - Perezida Paul Kagame

Umukuru w’igihugu cy 'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko aho kugirango umuturage w’u Rwanda arare adasinziriye kubera ubushotoranyi bw’ikindi gihugu, ahubwo abo muri icyo gihugu aribo barara ijoro badasinziriye. Ibyo umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko inshuro nyinshi igihugu cya Congo gikora ibikorwa by’ubushotaranyi ,u Rwanda ntirugire icyo rubikoraho gusa ko rutazakomeza kubyihanganira.

kwamamaza

Umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma baherutse gushyirwa mu mwanya.

Ageza ijambo kubitabiriye uwo muhango, umukuru w’igihugu Paul Kagame yagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bimaze igihe.

Yagaragaje ko kenshi Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, igashaka gufata ibibazo byayo ikabyomeka ku Rwanda , nyamara imyaka isaga 30 irashize u Rwanda rwarakomeje gusaba iki gihugu kurwanya umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w’u Rwanda ntihagire icyo Congo ibikoraho.

Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba ibyo bibazo bihora bigaruka bishobora kuba hari abandi babyihishe inyuma.

Yagize ati "Ese mukeka ko ibi bibazo urugero nk’icya FDRL kitarangira? mu myaka hafi 30 ishize?,kubera iki? kuko mukeka ko ari ikibazo gikomeye kitakemuka? Oya! Ntangiye kwizera ibintu ntigeze na rimwe nizera. Narabiketse ariko kuko nta gihamya nari mfite nanga kubyizera. Haciyeho imyaka myinshi ariko iyo ubuze ubundi busobanuro, utangira kubyizera.

Hari umuntu , uri ahantu runaka,wifuza ko ibi bibazo bidakemuka. Hari byinshi byihishe inyuma yabyo. Icya mbere , birashoboka ko kwaba ari kugenzura , kungenzura ako gahugu gato k’intsina ngufi , gahora gateza ibibazo kanze kuva ku izima.

Ubundi bigahindukira bakabihuza n’ibyaha byakozwe n'abo bantu,mu mateka yacu, ku kaga kagwiriye u Rwanda mu 1994.

Kuva M23 yakubura imirwano kuri leta ya Congo,iki gihugu cyakomeje gutunga urutoki u Rwanda kuba ruri inyuma yuwo mutwe ,ndetse Congo igasaba amahanga kwamagana u Rwanda. imiryango mpuzamahanga ikerekana ko nta bufasha u Rwanda ruha uwo mutwe nyuma y’iperereza yakoze.

Nyamara ku ruhande rw’u Rwanda rwo rwakomeje gusaba Congo gukemura ikibazo cy’imitwe ibarizwa ku butaka bwayo ibangamiye ubusugire bw’u Rwanda ariko haba Congo ndetse n’imiryango mpuzamahanga ntigire icyo ibikoraho. Ibintu ku ruhande rwa Perezida Paul Kagame agaraza nkaho ari ukwigiza nkana.

Yakomeje agira ati "twasabye inshuro nyinshi DRC , nanjye ubwanjye nasabye Perezida kutwemerera ko twakorana nabo kugirango dukemure ikibazo cya FDRL , ariko yaranze. Nakomeje kwibaza ni iyihe mpamvu batatwemerera, narababwiraga nti mwe ni muze mube muri kumwe natwe,akazi turakikorera, bivuze ko kuduhakanira bashakaga kubagumana".

Nyuma ejo bundi ubwo batagiye kurasa ku butaka bw’u Rwanda,naramubwiye nti , ibyo birahagije kuba twaza mu gihugu cyanyu,ibyo nabibwiye Perezida wa Congo.  Mbere hose nahoraga nsaba ubwo butumire ko twakorana nabo ngo dukemure ikibazo cyacu, kuba warasa ku butaka bwacu uri mu kindi gihugu,ibyo birahagije kuba twajya muri icyo gihugu.

Ibirego bya Congo byakomeje kwerekana ko u Rwanda ruvogera ubutaka bwabo , kenshi rukananirwa kwerekana ibimenyetso ntakuka. Ku ruhande rw’ u Rwanda ho hakagaragara ibisasu biraswa kubutaka bwarwo bivuye Congo , ndetse hagiye hanagaragara inzego z’umutekano za Congo zinjira ku butaka bw’u Rwanda zirasa.

Kuruhande rw’umukuru w’igihugu ngo u Rwanda ntiruzakomeza kwihanganira icyo aricyo cyose cyabuza abaturage b’u Rwanda amahoro.

Yagize ati "iyo mubona amatangazo hirya no hino, avuga ko ubusugire bw’imipaka ya Congo igomba kutavogerwa, nanjjye ibyo ndabyemera. Gusa n’u Rwanda imipaka yarwo igomba kubahwa, kandi kutavogera imipaka y’igihugu, ntabwo ari uko umusirikare yakandagije ikirenge ku butaka bw’ikindi gihugu, ni nibyo wohereza mu kindi gihugu kabone nubwo waba uri mu kindi gihugu.

Nuramuka urashe , ukarasa ku butaka bw’u Rwanda,uri muri Congo, icyo gihe uzaba wavogereye ubusugire bw’u Rwanda ,icyo nicyo bisobanuye, kuko ntabundi busobanuro mbona.

Mbere na mbere ntabwo tuzateza ingorane izarizo zose zashobora kwirindwa,ntabwo tugiye kubangamira ubusugire bw’igihugu icyo aricyo cyose, tuzabyubaha, gusa natwe turasaba ko ubusugire bwacu bwubahwa, kuburyo abantu baturiye umupaka bajya baryama nijoro , bazi neza ko bafite umutekano utuma basinzira ijoro ryose,bitaba ibyo tuzatuma abandi barara ijoro ryose badasinziriye.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje nyuma y’inama iherutse kuba y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’iburasirazuba bwa Afurika, biga ku kibazo cy’umutekano mucye muri Congo, aho yumvikanye avuga ko afite icyizere ko ingamba zizafatirwa muri iyo nama zizatanga umusaruro ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Dec 1, 2022 - 07:22