Ruhango: Ikibazo cy'imfu za hato na hato kigiye gushakirwa umuti

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko kuba humvikana imfu za hato na hato mu baturage bihangayikishije ariko bari guharanira ko bigabanuka.

kwamamaza

Muri aka karere ka Ruhango, imfu za hato na hato zikunda kuhaboneka, zimenyekana binyuze mu bitanganzamakuru. Mu nkuru zavuba harimo iyavugaga ko mu Ruhango umugabo yishe umwana we anakomeretsa umugore na we ahita yiyahura.

Hari iyavugaga ko mu Ruhango umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukase ijosi, ivuga ko mu Ruhango akurikiranyweho gutema umugore w’inshoreke ye amushinja kumuroga ngo adashobora kuryamana n’abandi, iy’uko mu Ruhango umugabo yishe umugore we amubaze amukuramo umutima n’izindi…,ku buryo nta cyumweru gishobora gushira inkuru nk’izi zitumvikanye mu Ruhango ibintu bitera buri wese kubyibazaho n’icyo ubuyobozi bubikoraho ngo bicike, ababuzwa ubuzima bakomeze gukorera igihugu no kugiteza imbere.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara buherutse kugirana n’abanyamakuru n’abayobozi b’uturere bose bahari, iki kibazo ni kimwe mu byagarutsweho.

Meya Habarurema Valens uyobora Ruhango avuga ko iby’iki kibazo nk’abayobozi nabo iyo babyumvise bibababaza, n’ubwo hari ingamba bafite mu kubirwanya.

Yagize ati "ikijyanye n’imfu zabaturage ,nk'ubuyobozi natwe tubabazwa no kubura umuntu niyo yaba umwe, kandi tuzahora turwanira ko buriwese ahorana ubuzima ariko kandi iyo tugeze kw’ijambo dukunda kwita imfu za hato na hato ,tubona ari ijambo ryoroshye kuvuga ariko risaba umwanya mutoya wo guhuza amakuru ngo byemezwe gutyo kuko ibikurikiranwa natwe n’inzego hari aho dusanga icyabaye ari urupfu rusanzwe narwo rutakagombye kubaho,nibyo ngibyo navuga ariko nkanongeraho ko intego yacu nuko abaturage bahorana umutekano ukongerwa ndetse n’igishyika ufite tukaba tugisangiye kugirango nuwo nubwo yaba umwe, babiri n'uwazize urupfu rusanzwe atabaho".

Akarere ka Ruhango gasanzwe gatuwe n’abaturage  basaga 357,028, batuye mu mirenge 9. Ubuyobozi buvuga ko iyo umuturage umwe abuze ubuzima igihugu kiba gitakaje imbaraga, ariyo mpamvu ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ikibazo cy’imfu za hato na hato muri aka karere ngo kiri gushakirwa umuti harushaho gukorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane n’abafitanye ibibazo bakabigeza ku buyobozi aho kwihanira.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel mu karere ka Ruhango

 Oct 5, 2022 - 14:50