Umujyi wa Kigali wananiwe gutanga ibisobanura ku makosa yo gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko

Umujyi wa Kigali wananiwe gutanga ibisobanuro ku makosa yo gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko aho hari amasoko atangwa kuri ba Rwiyemezamirimo batujuje ibisabwa ndetse ukanasanga,hari n’uburiganya kuri bamwe bimwa isoko bakabwirwa ko ritagikenewe nyuma rigahabwa abandi .

kwamamaza

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri raporo  yakozwe mu mwaka 2020/2021 byakozwe n’umujyi wa Kigali byatumye utumizwa  na PAC kubarizwa mu ruhame kugirango wisobanure ku makosa agaragara muri iyi raporo, hagaragaramo imitangire idahwitse y’amasoko.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwasobonuye impamvu y’iyi mitangire y’amasoko itanyuze mu mucyo.

Pudence Rubingisa umuyobozi w'umujyi wa Kigali yagize ati  twakemera ko ikosa ryabaye, twaravugaga ngo reka tubanze tunarebe  n'ahandi kuko tumuhaye ibintu byinshi nubwo tugaragaje ko abishoboye ariko twaje gusanga nyuma yari afite andi masezerano yo gukora akazi kamwe mu mashuri yo mu ntara. 

Icyakora hari n'ahandi Abadepite banenze abatanga amasoko mu mujyi wa Kigali harimo n’aho babeshya ba rwiyemezamirimo ko amasoko atagikenewe nyuma bikarangira barihaye abandi , PAC igasanga ibi bidakwiye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy'Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) Bwana Sibomana Pierre Celestin avuga ko bikwiye ko hajyaho uburyo bwo gutanga amasoko mu mujyi wa Kigali bugahindurwa.

Yagize ati ibisobanuro umujyi wa Kigali utanze ntago aribyo mu rwego rw'amategeko agenga amasoko ya Leta, ubundi umurongo ngenderwaho ni ukugirango umuntu agaragaze ko afite ubushobozi mu rwego rw'amafaranga ariko ngirango ni ikibazo twabonye nka RPPA ko harimo ibibazo abantu bagena uko bashaka.  

Rimwe mu masoko yavuzwemo uburiganya riri muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ,ni  iryo kugemura intebe n’ameza byo mu bigo by’amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali  ryatanzweho amafaranga agera kuri miliyari 1 na miliyoni 639 nkuko ibiro by'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta yabigaragarije  abagize PAC. 

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 14, 2022 - 09:31