Kayonza: Abashoramari batandukanye beretswe aho gushora imari

Mu karere ka Kayonza hateraniye inama yahuje abashoramari basaga 270 ndetse n'ibigo bya Leta bifite aho bihuriye n'ishoramari, abayitabiriye bavuga ko beretswe ahantu handukanye batari bazi bagiye gushora imari.

kwamamaza

Inama yahuje abashoramari batandukanye mu karere ka Kayonza hafi 300, yiswe Kayonza Investment Forum, yareberaga hamwe amahirwe ari muri aka karere yashorwamo imari dore ko ari akarere kari hagati mu ntara y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'agateganyo w'ishoramari mu rwego rw'igihugu rw'iterambere RDB, Lucky Philip, yamaze impungenge abashaka gushora imari, abizeza ubufasha buzatuma boroherwa no gushora imari ku gishoro gito.

Ati "mu rwego rwo korohereza abashoramari bato no gufasha inganda nto ziciriritse igishoro fatizo ku ishoramari cyakuweho, ubu umuntu ufite umushinga mutoya afite amahirwe yo kwandikisha umushinga muri RDB kugirango abe yabona ubufasha". 

Abitabiriye iyi nama bagaragaza ko wabaye umwanya wo kubahumura amaso bakabona aho bagomba gushora imari, nko mu buhinzi, mu gutwara abantu n'ibintu ndetse n'ahandi, bityo ngo ibyo bungutse bizatuma babasha gushyira imbaraga no kwagura ishoramari ryabo.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko intego y'iyi nama yagezweho kuko abashoramari babonye ahakeneye gushorwa imari muri aka karere gafatwa nk'isangano ry'imihanda minini ituruka mu turere twose tw'intara y'Iburasirazuba ndetse no mu bihugu bituranyi nka Tanzania na Uganda.

Ati "icyo twakuyemo nuko babashije kumenya byinshi kukarere ka Kayoza, imyanzuro twakuyemo nuko tugiye gushyiraho itsinda ricukumbura neza ibyavuyemo nk'imyanzuro kuko twabonye ibitekerezo by'abashoramari bitandukanye birebana n'ibikwiye gukorwa muri aka karere kandi bishingiye no kumiterere yako".  

Amahirwe ari mu ishoramari ry'ubuhinzi mu karere ka Kayonza, arimo ubuhinzi bw'imbuto zihinze kubuso bungana na hegitari 1300 kakaba ari aka mbere mu gihugu, akaba ari amahirwe ku bifuza gushora imari mu nganda zizatunganya umusaruro w'imbuto zizahera.

Hari kandi hegitari ibihumbi 2 zateganyijwe gukorerwaho ishoramari ry'ubuhinzi. Naho mu bworozi usibye ubw'inka hari ibiyaga 9 ndetse n'amadamu 26 yashorwamo imari mu bworozi bw'amafi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Nov 1, 2023 - 14:47