Nyaruguru: Ubucucike bukabije mu ishuli bwatumye hari abigira mu ivumbi.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri barasaba ko bafashwa kubona ibyumba bishya by’amashuri kuko bafite ubucucike bukabije bw’abana batanu mu ishuri. Bavuga ko bwatumye biba ngombwa ko batira n’abaturanyi aho bigira, binubira ko naho ari mu ivumbi ndetse iyo imvura iguye abanyeshuli baravirwa. Ubuyobozi bw’Aka Karere busobanura ikibazo cy’ubucucike nk’icyatewe n’ ubukangurambaga bugarura abana mu ishuri. Icyakora nihaboneka ubushobozi nibwo ibyumba bishya bizubakwa.

kwamamaza

Mu masaha yo mugitondo, nibwo Umunyamakuru w’Isango Star yasuye abanyeshuli biga ku rwunge rw’amashuri rwa KAGARAMA ruherereye mu Murenge wa Nyagisozi, ubwo bari batangiye amasomo.

Ubwo yageraga mu mashuli y’iki kigo, aho yageze hari umubare muke w’ abanyeshuri bake bicaye ku ntebe imwe yasanze ari ni batatu, kuko izindi wasangaga abanyeshuli bane cyangwa batanu aribo bicaranye ku ntebe.

Uku kwicarana ari benshi kugaragaza ko umubare w’abana barenze ubushobozi bw’iki kigo cya KAGARAMA, kuburyo byabaye ngombwa ko hiyambazwa inzu z’abaturage ziri hanze y’ikigo.

Naho iyo uharebye usanga abana bigira ahatumuka ivumbi, bicaye ku biti ndetse nta ho kubika amakaye bagira, kuburyo n’ iyo imvura iguye bavirwa bitewe nuko amategura n’igisenge bishaje.

Iyo urimo imbere muri ayo mazu yahinduwe amashuli, ureba ikirere cy’ijuru.

Uruhande rumwe usanga rwigirwamo, mugihe urundi rurimo ibimeze nk’iyarara ry’ibisigazwa by’intebe zahoze ari iz’ishuri.

Mu kiganiro kigufi abanyeshuli bigira mur’ayo mazu bagiranye n’Isango Star, bavuga ko bibangamiye abahigira kuko hari n’ubwo bahakura indwara ziterwa n’umwanda.

Umwana umwe yagize ati: “Turanyagirwa, imbaragasa zikatwinjira, tukarwara n’amavunja. Tubura naho tubika amakaye.”

Undi ati: “hazamo ivumbi noneho ubundi imbaragasa zikajya zitwinjira. Iyo imvura iguye turanyagirwa, tukimukira imbere ku kibaho, niho twirunda kugira ngo tutanyagirwa.:

“ twifuza ko batwubakira amashuli meza n’aho dushyira amakayi kandi n’imbaragasa ntizizatwinjire.”

Eugene REBERO; Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa KAGARAMA wungirije ushinzwe amasomo, avuga ko n’ubwo bari bafashijwe kubona ibyumba bishya, abana bakomeje kwiyongera. Icyakora asaba ko bahabwa ibindi, ati: “Dufite abana 1586! Abana ntibakabaye bigira mu byumba bimeze kuriya! Kuba rero bigira mu byumba bimeze kuriya biraterwa n’ubucucike dufite. Twakoze ubuvugizi mu nama zitandukanye ku bashinzwe uburezi ku karere , nuko batwemerera kutwubakira ibyumba bibiri by’amashuli, ari byo mwabonye byuzuye.”

“ ariko nubwo biriya byumba bibiri byuzuye, nubundi ntabwo biraza gukemura ikibazo dufite kuko hariya hagiye kwigira abana bo mu mashuli y’inshuke.”

“ ubu dufite abana 183 bo mu mashuli y’inshuke, nabo ubwabo ntabwo bashobora gukwirwa muri biriya byumba. Baraba bagiye ariko n’ubundi ikibazo cy’ubucucike mu bana b’inshuke kiracyahari.”

“ tukaba twifuza ko n’ubundi bakongera bakadufasha bakatwibakira ibindi byumba, nabo bana basembera bakabona aho bigira.”

Byukusenge Assoumpta; ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemera ko i Nyaruguru hari ubucucike mu mashuri.

Ati: “Mu karere ka Nyaruguru dufite ubucucike, aho abana bakagombye kwicara ku ntebe ari 3, ugasanga hicaye abana 5. Ku ruhande rumwe ni point negative, ku rundi ruhande ni point positive. Twebwe tuba twifuza ko aho ari ho hose umwana ari, yaza. Niyo twatira n’urusengero ariko akiga.”

Icyakora avuga ko hari impamvu yabuteye, ati: “ acyatumye ubucucike buza, murabozo ko leta imaze gushyiraho gahunda y’amafunguro ya saa sita ku ishuli, abana baza kwiga ari benshi.”

Mu mwaka ushize, mur’ aka karere, hari hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 182. Kugeza ubu, hari ibindi 200 bikeneye gusanwa.

Kugirango ubu bucucike bukabije mu mashuri y’i Nyaruguru bucike, ngo bakeneye ibyumba by’amashuri 707.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jun 23, 2023 - 15:35