Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iremera ibyuho bikigaragara mu mitangire ya serivise z’ubutaka

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iremera ibyuho bikigaragara mu mitangire ya serivise z’ubutaka, birimo gutinda kwazo ku baturage bazikenera, ariko bakizeza ingamba zigamije gukuraho iki kibazo.

kwamamaza

Hagamijwe korohereza abaturage kugera kuri serivise zimwe na zimwe z’ubutaka nko gukora amasezerano y’ubugure, gukora ihererekanya ry’ubutaka bizwi nka mitation gupima ubutaka n’izindi, hashyizweho ba noteri bigenga babifitiye ububasha, gusa bamwe muri bo bagaragaza ko n’ubwo bagerageza gukora inshigano zabo, bababazwa no kubona ababagana bakomeza gutinda kubona ibyangombwa bagakomeza gusiragira.

Umwe yagize ati "turamuha serivise noneho nibigera kubaza aho icyangombwa cye kiri aze ambaze nanjye ngombe kugira abandi mbaza kubera yuko ntabwo ari iwanjye bigaruka bijya ku rundi rwego, bijya ku rwego rw'akarere ugasanga rero umuturage abibonyemo ko habayeho ugusiragira". 

Undi yagize ati "rimwe na rimwe biratinda ugasanga icyangombwa kimaze ukwezi kitarajya mu mazina ye kandi ibyo twebwe biratubangamira iyo wikorera uba ushaka kugirango unoze ibintu neza kandi na babandi bagusanze azagende yishimye yuko yabonye serivise kandi yamwihutiye".  

Ngo amakuru ya Serivise z’ubutaka zikomeje kuba ku gipimo cyo hasi ni impamo nk’uko Mme Mukamana Espérance Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, abyemera, ndetse ngo hakenewe ubufatanye mu kugikemura.

Yagize ati "nibyo koko raporo yagaragaje ko serivise z'ubutaka ziri hasi kandi nibyo biragaragara, ikigo cy'ubutaka hari ibyo gikora ariko hari abandi bafatanyabikorwa, hari Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ifite abakozi batanga serivise z'ubutaka kuva ku rwego rw'umurenge kugera ku karere, hari Irembo naryo ridufasha mu byerekeranye n'ikoranabuhanga, twese tuba tugomba gushyira hamwe kugirango turebe ibibazo birimo kugaragara ni izihe ngamba twafata byaba kongera abakozi, byaba gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ndetse no gushaka ibikoresho bihagije hirya no hino mu mirenge no mu turere kugirango abaturage babone serivise zihuse".

Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), nawe ntahakana iki cyuho cyo gutinda guha abaturage serivise z’ubutaka, ariko agasezeranya ko hagiye gushakwa ibisubizo.

Yagize ati "turacyari kure bikaba bivuze rero ko tugomba gukomeza kongerera imbaraga abakozi, amahugurwa yabo, kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga kuko rigabanya ibyo byose bishobora gutuma umuturage atabona serivise ku gihe ndetse no kuzamura imyumvire y'abaturage kuba n'igihe abaturage batabona serivise ,byagaragaye ko n'amakuru ubwayo babona makeya, ayo makuru akaba ashingiye ku biteganywa n'amategeko kugirango umuntu abone serivise, bijyanye no gukomeza kubahugura, kumenya uburenganzira bwabo n'ibisabwa kugirango babone serivise".

Ubushakashatsi bw’urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), ku uko abaturage babona serivise bahabwa bwagaragaje ko hafi 33% batishimiye namba serivise z’ubutaka mu mwaka ushize wa 2021/2022 mu gihe intego ya Leta y’u Rwanda ari uko mu mwaka 2024 abaturage bazaba bishimira serivise ku gipimo kiri hejuru ya 90% ibisaba imbaraga ziruseho mu kugera kuri iyi ntego mu gihe hasigaye imyaka ibiri gusa.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Nov 14, 2022 - 07:18