Kigali: Imihanda mishya irubakwa ariko ntikoreshwa, harabura iki?

Bamwe mubakoresha imihanda minini yo mu mujyi wa Kigali baravuga ko umujyi wa Kigali ukwiye gukora ubukangurambaga bwo kubwira abakoresha ibinyabiziga muri iyo mihanda bakababwira ko bababoneye igisubizo cyo kugabanya ubucucike bwo mu mihanda itandukanye kuko hari iyakozwe idakoreshwa bigatuma hari imihanda ibamo imodoka nyinshi.

kwamamaza

Hari imihanda mishya yuzuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali yubatswe igamije kunganira isanzwe ikoreshwa mu rwego rwo kugabanya ambutiyaje zikunze kubaho, ndetse no kwihutisha iterambere mu mujyi wa Kigali. Iyi mihanda yarubatswe nibyo ariko se irakoreshwa harabura iki?

Umuturage umwe yagize ati "impamvu mbona idakoreshwa nuko abaturage benshi ntabwo baba bayizi, iyo baba bazi ni iyakozwe mbere ariko imishya ntabwo baba bayizi, ikibura ni amakuru kugirango bayikoreshe".  

Kuri iyi ngingo umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudance Rubingisa avuga ko koko iyi mihanda ihari ndetse ko hari n'icyubakwa n'iyuzuye ariko hakaba hari abagikomeje kubyiganira mu muhanda umwe, ubu bari gutegura uko hakorwa ubukangurambaga bwo kuyimenyekanisha bityo bikaba igisubizo cyo kugabanya uyu muvundo.

Yagize ati "iyo mihanda iyo imaze gukorwa ikarangira uburyo ki n'abantu bayimenya bakayikoresha kugirango bigabanyirize babandi bari basanzwe bakoresha imihanda runaka, turayimenyekanisha dute kugirango umuturage amenye ko haje ibindi bisubizo, inyigo ziracyanonosorwa, ese abantu barayimenya bate iriho n'igiye kurangira vuba".

"Hari ibindi bilometero 30 biri kubakwa duteganya ko bigomba kurangirana n'ukwa 9 yose ikaba irarangiye, tugomba natwe kongeramo izindi mbaraga zo gusobanura cyane cyane imihanda ihari kugirango n'abantu bajye bayikoresha".   

Ibilometero 70 by’imihanda byagombaga kubakwa mu mujyi wa Kigali mungengo y’imari y'umwaka ushize imwe yaruzuye indi izakomezanya n'ingengo y’imari y'uyu mwaka. Ihuza uduce dutandukanye mu gukomeza koroshya ingendo no kugabanya ambutiyaje mu mihanda isanzwe .

Byari biteganijwe ko igomba kuba yuzuye muri Kamena uyu mwaka wa 2023. Mu ikorwa ry'iyi mihanda abantu 2009 bari batuye mu bice iyi mihanda yakozwemo nibo bimuwe kugirango iri terambere rigerweho.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 27, 2023 - 07:59