Gisagara: Abahabwa amafaranga y'inkunga na Leta babangamiwe no kuyakatwaho

Mu Karere ka Gisagara bamwe mu bahabwa na Leta inkunga z’amafaranga baravuga ko ibigo by’imari bifatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze babakataho ayo babwirwa ko ari ayo gufasha abananiwe kwishyura mituweli, ibintu bavuga ko bidasobanutse kuko batumva uburyo umuturage ukennye ufashwa na Leta yafasha undi kandi yakabaye ashyirwa ku rutonde rw’abakeneye inkunga nawe agafashwa.

kwamamaza

Muri aka Karere ka Gisagara, abagaragaza ko bahabwa inkunga y’amafaranga na Leta ariko bagakatwaho ayo babwirwa ko afasha bagenzi babo bagikennye batagerwaho n’inkunga yewe bananiwe kwishyura ubwisungane bwo kwivuza, hagamijwe ko akarere gakomeza kuza imbere muri iyi gahunda, biganjemo abakobwa babyaye imburagihe bahabwa amafaranga yo kwita ku bana, abagore batwite, n’abakecuru n’abasaza bahabwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka.

Bavuga ko bibabangamiye nk’uko uwemeye kuganira na Isango Star abisobanura.

Yagize ati "baduhaga amafaranga 23000 bagakuramo 5000 bakaduha 17000, turagenda bakatubwira ngo turatanga 5000 harimo 3000 bya mituweli y'umuntu utazwi ngo n'ejo heza , ngo 5000 badukuraho ni ugutangira mituweli abantu batifashije bananiwe gutanga mituweli maze bagakuraho kugirango bazabashe kubatangira".

Kimwe na bagenzi be bifuza ko niba koko haba hakiri abaturage bakeneye ubufasha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bajya bashyirwa ku rutonde nabo, leta ikareba niba yababonera ubufasha.  

Ni ikibazo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Paul avuga atari azi, ariko ababikora nibasanga aribyo bazakurikiranwa kuko ntawabibatumye.

Yagize ati "icyo cyo ntabwo ayo makuru yaba ariyo ku bijyanye nuko umuntu utishoboye yafasha abandi, uwaba yaragikoze twamukurikirana kuko umuntu utishoboye ntabwo yafasha abandi kubona mituweli, kurihira abandi ntabwo byemewe, turabikurikirana, naho kwizigamira nibyo muri ejo heza kuko ntawe umenya uko azasaza ariko icyo cya mituweli cyo twagikurikirana ariko ntaho twari tuzi kiba kuko si umurongo twatanze kuko ntabwo ibyo twabikora".   

Mu gihe cyose aba baturage ngo baba bahawe uburenganzira busesuye ku mafaranga y’inkunga bahabwa na Leta, ngo byabafasha kurushaho kuyakoza icyo yagenewe bakiteza imbere nkuko leta ibyifuza, aho kugirango ubuyobozi bufatire igice cyayo n’intego yagenewe itagerwaho uko bikwiye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Feb 21, 2023 - 06:42