Kayonza: Abagore bo mu cyaro barasabwa kuzamura ubuhinzi bagatunga abo mu mijyi

Abagore bo mu karere ka Kayonza by’umwihariko abo mu cyaro barashimirwa uruhare bagira mu guteza imbere umuryango binyuze mu buhinzi bakora ndetse n’uruhare rukomeye bagira mu gusagurira amasoko bagafasha abatuye mu mijyi kubona ibibatunga,bityo bagasabwa gukomeza kubukora kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

kwamamaza

Ubusanzwe mu mijyi nta masambu ahagije abayo bahingamo imyaka,ku buryo yavamo ibitunga abahatuye ndetse bakanasagurira amasoko.Gusa mu gukemura iki kibazo cy’ubutaka buke bwo mu mijyi kandi bwose budahingwa mu gihe abahatuye bakenera ibibatunga,abagore bo mu karere ka Kayonza bavuga ko nk’uko ari ba mutima w’uwurugo,bashyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo ariko nanone bakazirikana n’abari mu mijyi kuko ibyo basaruye babigurisha abo mu mijyi kugira ngo babafashe kubona ibibatunga dore ko abenshi badahinga.

Tunga Catherine umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kayonza yagize ati "abari mu mijyi ntibagira amasambu yo guhingamo, akesnhi usanga bari muri ka kazi babona akanya bakigira muri za ndabo zitunganya mu mago yabo bigatuma hasa neza ariko na none imibereho y'urugo bajya kubona ibyo kurya bishingiye kuri ba bagore bo mu cyaro, abagore bo mu cyaro nibo bahinga bakabona ibitunze amago yabo bagasagurira no kuri babandi bo mu mijyi, ni nacyo rero gituma dukangurira aba bagore bo mu cyaro nibura ko bakomeza gutera imbere bakora ubuhinzi, bakanabugira ubuhinzi bwa kinyamwuga, ntibumve ko bahinga byabindi bari bukoreshe mu mago yabo gusa, rero iyo turi mu bukangurambaga  ibyo byose nibyo tubigisha".     

Kuri iyi ngingo,umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza Harerimana Jean Damascene,avuga ko umugore wo mu cyaro agaciro ke ari ntagereranwa kuko aharanira kwiteza imbere ndetse no guteza imbere umuryango we. Aha niho ahera asaba abagore bo mu cyaro gukomeza umuhate mu kubaka umuryango banibuka gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Yagize ati "umugore nawe ni imbaraga si no kuvugango ni umugore wo mu cyaro gusa ariko ni ukureba ngo ese niba ari umuhinzi ibyo ahinga n'ibyurugo gusa cyangwa bishobora no kumufasha kugirango abone amafaranga, agurishe kw'isoko yiteze imbere ndetse ateze n'imbere urugo muri rusange, umugore rero kimwe n'umugabo mu rugo bose bafite imbaraga bahuriza hamwe kandi umugore agatera imbere hakuweho inzitizi zose zituma atabasha nawe kugera kumahirwe nkayo abenshi mu bagabo baba bafite".   

Mu rwego rwo gufasha abagore bo mu cyaro mu karere ka Kayonza kubasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo,hari imishinga itandukanye ibatera inkunga bakabasha kubona igishoro bagatangira ubucuruzi,hari kandi n’abahabwa amatungo magufi abandi bagahabwa amaremare,kugira ngo babone ifumbire ibafasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwabo.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Oct 24, 2022 - 08:20