Nyaruguru-Rusenge: abatuye mu manegeka barasaba gufashwa kwimuka

Bamwe mu batuye mu manegeka mu Murenge wa RUSENGE barasaba ko bafashwa kuhava kuko babona imvura irushaho kwiyongera. Ubu busabe buje nyuma y'aho ibiza bitwariye ubuzimwa bw'abantu batatu. Ubuyobozi buvuga ko hari gukowa inyigo ku buryo abo bigaragara ko bakeneye ubufasha babuhabwa, bakimurwa.

kwamamaza

Abaturage bagaragaza ko bafite iki kibazo ni abatuye mu Kagari ka Raranzige ko muri uyu Murenge wa Rusenge. Bagize iki cyifuzo nyuma y'aho umuturanyi wabo asenyewe n'ibiza nuko bigatwara ubuzima bw'abantu batatu bo muri urwo rugo. 

Bavuga ko bakurikije uburyo batuye nabo, bakwiye kwimuka, ariko bazitirwa no kubura amikoro, bagasaba bafashwa kwimurwa.

Umwe yagize ati:" ubundi imvura yagwaga tukavuga ngo ntituramuka. Haje umuvu mwinshi cyane!"

Undi ati:" twasabaga Leta ngo iduhe ubufasha kuko ahantu turi...mbese mubanze mjrebe n'iyi migunguzi yose! Usibye ko uyu munsi hamanutse iki, iyo nka kiriya bimanuka...urareba ko cyamanutse kigafata umusozi, kigafata n'undi."

"Uretse kuba bafufasha bakatwubakira...ubundi twebe n'uyu mukecuru dutuye ahantu habi..."

Bavuga ko hari abaturage batuye mu nzu ziri hafi kubagwaho! 

Umwe ati:" nabereka n'izindi ziriho amashashi n'ibirere! Imibazo cy'amanegeka ya hano kirigaragaza kubera ubushobozi buke kuko turi abakene. Abantu batuyr mu manegeka muri uyu Mudugudu ni benshi cyane! Ariko noneho kuba batabasha kuzamuka ngo bajye ahantu hisanzuye nuko ubushobozi ari ntabwo."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa RUSENGE, Umuhoza Jeannette, avuga ko mu bufatanye n'izindi nzego, hari gukowa inyigo ku buryo abo bigaragara ko bakeneye ubufasha babuhabwa bakimurwa mu gihe cya vuba. 

Ati:" twamaze kuvugana n'abagaragaje y'uko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, twamaze kwemeranywa aho bagomba kujya, bimukira. Hari nabo tuza gukodeshereza, n'ibiba ngombwa, nyuma tukazabafasha kubaka bakabona ahantu batura hadashyira ubuzima bwabo mu kaga." 

Abaturage bavuga ko nyuma yaho baboneye urupfu rw'abana batatu bagwiriwe n'igikuta cy'inzu bitewe n'ibiza byamanuye umukingo ugasenya igikuta cy'icyumba bari barimo, byabateye ubwoba. Bavuga ko inzu nyinshi zo muri aka Kagali zubatse munsi y'imikingo, nk'uko iyo yarimo abo bana yari imeze.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Apr 30, 2024 - 17:55