Bugesera: Abatuye muri santere ya Ruhuha barasaba ko hagati y'ibice bya kaburimbo hashyirwa ubusitani

Abatuye muri santere ya Ruhuha mu karere ka Bugesera bavuga ko umwanya wasigaye hagati y'ibice bibiri by'umuhanda wa kaburimbo unyura muri iyo santere batazi icyatumye usigaramo bityo bagasaba ko hashyirwa ubusitani butuma umujyi wabo usa neza.

kwamamaza

Santere ya Ruhuha,ni imwe muri santere z’ubucuruzi zikomeye mu karere ka Bugesera. Muri iyi santere rwagati hanyura umuhanda wa kaburimbo ituruka mu karere ka Ngoma yerekeza mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.Hagati y’ibice bibiri bya Kaburimbo,basizemo umwanya munini bamenamo itaka.

Abatuye muri santere ya Ruhuha ndetse n’abahakorera ubucuruzi, bashimira iyi kaburimbo yanyuze mu mujyi wabo ariko bakavuga ko uwo mwanya wasigaye hagati y’impande ebyiri z’umuhanda batazi icyo bawushyiriyemo kuko n’ubundi hatakubakwa inzu cyangwa ngo habe hashyirwa gare.

Kuri bo barasaba ko hazashyirwa ubusitani burimbisha santere yabo, ku buryo bajya banahifotoreza.

Kuri ubu busabe bw’abatuye n’abakorera muri santere ya Ruhuha bw’uko ahasizwe umwanya hagati ya kaburimbo hagira ikihashyirwa kirimbisha umujyi wabo,umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard,avuga ko aho hantu n’ubundi hateganyijwe kuzahashyira ikintu nyaburanga gituma umujyi wa Ruhuha usa neza dore ko mu minsi izaza hazaba hari urujya n’uruza rw’imodoka ziva n’izijya mu gihugu cya Tanzania.

Yagize ati "biri mu gishushanyo n'ubundi cy'umuhanda, hagati hagomba gushyirwa ibyiza nyine kugirango bihatake nibyo bikorwa biteganyijwe". 

Iyi kaburimbo inyura muri santere ya Ruhuha mu karere ka Bugesera, ituruka mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma ikagera mu majyepfo mu karere ka Nyanza ku Gasoro aho ihurira n’ituruka i Kigali.

Ku ruhande rwa Ngoma, imirimo yo kuyubaka yaratangiye.Naho ku ruhande rwa Bugesera,ni ukuvuga umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro,imirimo yo gushyiramo kaburimbo yararangiye.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Bugesera

 Oct 27, 2022 - 09:06