Abahinzi n’aborozi bagiye guhabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%

Banki y’iterambere y’u Rwanda BRD, yatangije gahunda yo guha abahinzi n’aborozi inguzanyo zo gushora mu buhinzi n’ubworozi binyuze mu bigo by’imari. Iyi nguzanyo kandi ubuyobozi bwa BRD buravuga ko ije kubafasha guhwitura ibigo by’imari mu Rwanda bikigenda biguru ntege mu gutanga inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi.

kwamamaza

Nyuma y’igihe kitari kinini Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, itangije umushinga CDAT witezweho guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibuhungabanya, ndetse ukegurirwa Banki y’iterambere y’u Rwanda BRD, kugirango ifashe mu kuwushyira mu bikorwa ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Kuri uyu wa kabiri, mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kubona imari yo gushora mu bikorwa byabo kugirango bagere ku ntego y’uyu mushinga, BRD yatangiye guha ibigo by’imari amafaranga azatangwa nk’inguzanyo ku bayikeneye.

Mme Kampeta Sayinzoga Umuyobozi mukuru wa BRD, avuga ko bizanafasha ibigo by’imari mu Rwanda kuzamura ubushake bwabyo ubusanzwe bukiri hasi mu gufasha abahinzi n’aborozi.

Yagize ati "kugeza ubu hafi 4% niyo nguzanyo yonyine ijya ku buhinzi bworozi, nubwo bikenewe ikigaragara nuko ibigo by'imari ntabwo biritabira cyane ibikorwa by'ubuhinzi bworozi, uyu munshinga wa CDAT ugamije gushishikariza ibigo by'imari kuzamura igice cy'inguzanyo zitangwa ku bahinzi no kuborozi, niyompamvu amafaranga adahenze ni 8%, ugereranyije n'amafaranga ari ku isoko, iyi gahunda ifunguye ku bigo by'imari byose".    

Kuri Gatera Damien, Umuyobozi w’ikigo cy’imari giciriritse RIM, avuga ko mu Rwanda hari abahinzi n’aborozi benshi bakeneye inguzanyo ndetse ngo kugeza ubu agera kuri miliyari y'amafaranga y'u Rwanda yose bahawe afitiwe abakiriya.

Yagize ati "badusabye kugaragaza ko dufite abakiriya, tujya mu bakiriya bacu turabibakangurira bagaragaza ko bayikeneye, aya mafaranga baduhaye ni ay'abakiriya bacu basanzwe bifuza kubona inguzanyo, ni amafaranga tuzatanga ntabwo ari amafaranga tuzakoresha ibindi".        

Intego nyamukuru y’umushinga wa CDAT ni ukongera ubuso bwuhirwa n’ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bijyanwa ku isoko ndetse no gufasha mu kubona inguzanyo zijya mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ukaba ufite ingengo y’imari ingana na Miliyoni 300 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 300 mu mafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 9, 2023 - 08:46