Kirehe: Bahangayikishijwe no kumva Radio imwe gusa

Mu karere ka Kirehe mu mirenge ya Mpanga na Nyamugari,abaturage baho babangamiwe no kumva Radiyo imwe gusa kandi mu Rwanda habarirwa amaradiyo menshi,bityo bagasaba ko hagira igikorwa kugira ngo bajye babasha kumva andi maradiyo kuko hari ibiganiro byinshi bibacika.

kwamamaza

Aba baturage bo mu karere ka Kirehe mu mirenge ya Mpanga na Nyamugari bavuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’uko mu Rwanda hari amaradiyo menshi ahakorera ariko bakaba bumva radiyo imwe gusa y’igihugu.

Ngo ibi bibagiraho ingaruka z’uko hari ibiganiro bitandukanye baba bacyeneye gukurikirana ntibishoboke kubera ko amaradiyo binyuraho batabasha kuyumva.

Bavuga ari ibintu bitabashimisha,bityo bagasaba ababishinzwe gukora ibishoboka byose bakageza iminara iwabo kugira ngo bajye babasha kumva n’ayandi maradiyo dore ko hari n’abavuga ko bayumva barinze kujya mu tundi turere.

Charles Gahungu ni umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga mu Rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA),avuga ko kuba bimwe mu bice by’igihugu amaradiyo atumvikanamo,biterwa na banyiri maradiyo ariko ko RURA ku bufatanye n’abayobozi b’aho amaradiyo atagera,bazaganiriza ba nyir’amaradiyo kugira ngo bahageze ihuzanzira.

Yagize ati "aya maradiyo yigenga ni ukugerageza kuvugana n'abo kugirango tubumvisheko na hariya hari abaturage, hari ibikorwa bishobora gutuma imishinga yabo yakwiyongera, ni ubufatanye ntabwo ari ukuvuga gusa ngo ni urwego rw'ubugenzuzi ahubwo n'ubuyobozi bwo muri ako gace twese tugafatanya tukareba niki cyakorwa kugirango twegere aba bacuruzi bafite aya maradiyo yigenga tubakangurire kwagura imiyoboro yabo hariya".   

Ikibazo cy’amaradiyo atagera ahantu hose kugira ngo abaturage bumve ibiganiro biyacaho nk’ubukangurambaga,si abaturage kibangamira gusa kuko n’imiryango itari iya Leta nayo irabangamirwa.

Dr. Mporanumusingo Egide umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza na Eric Mahoro umuyobozi mukuru wungirije w‘umuryango Never Again Rwanda nibyo bagarukaho.

Dr. Mporanumusingo Egide yagize ati "natwe ni kimwe mu kibazo turimo gukomeza gukoraho ubuvugizi kugirango hakemurwe ibibazo bijyanye n'ihuzanzira byihutishe kuba abaturage bashobora kumva Radiyo".

Eric Mahoro yagize ati "ubuvugizi bugomba kubaho bwaba ari ku rwego rw'igihugu rukuri, ari no mu maradiyo ubwayo tukagira gukorana, tukareba ukuntu abaturage nabo ayo makuru ashobora kuba yabageraho"

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kirehe

 Nov 25, 2022 - 08:50