Nyaruguru: Gahunda yiswe igi ry'umwana mu kurwanya imirire mibi yatumye abana batongera kugwingira

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngera baravuga ko gahunda yiswe igi ry’umwana yaturutse ku babyeyi bafataga shisha kibondo barimo abari barwaje imirire mibi mu myaka itanu ishize yatumye abana babo batongera kugwingira no kurwara imirire mibi byafashije kandi akarere kugabanya igipimo ngenderwaho ku igwingira nkuko byagaragajwe mu bushakashatsi bwa DHC bwagaragazaga ko kari kuri 41% .

kwamamaza

Binyuze mu mushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato (SPRP) uterwa inkunga na Banki y'isi ,ababyeyi bagera kuri 800 bo mu murenge wa Ngera ni mu karere ka Nyaruguru bari barwaje imirire mibi bafataga  shisha kibondo bafashijwe kwigishwa ikiswe igi ry’umwana maze bituma basezera imirire mibi bahereye ku nkoko imwe bahabwaga.

Umwe yagize ati "twabonye ko igi rifite intungamubiri ikomeye umwana waririye ntabwo ajya mu mirire mibi,haribyo ntarinsobanukiwe maze baramfasha umwana wanjye ava mu mirire mibi ubu umwana wanjye yujuje imyaka itanu ubu yiga mu mashuri y’incuke, nayifashe ari inkoko imwe ariko yamaze kungeza ku nkoko mirongo itatu".

Undi nawe ati "ikibazo cy'imirire mibi twaragikemuye ibyo kurya byacu kenshi biba biriho ibikomoka ku matungo cyane cyane ku nkoko nibura ndatekereza ko uyu mwaka urangira dufite inkoko ijana".

Iyigahunda yiswe igi ry’umwana muri uyu murenge nu mwihariko wabo kuko byanatumye uyu murenge uhabwa ishimwe rya miliyoni eshatu nkuko bigarukwaho na Madamu Genevieve Muhongayire ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima cya Ngera .

Yagize ati "ababyeyi bari bafite amatsinda icyo gihe y'ababyeyi bafata shisha kibondo bakajya bitangira amafaranga yabo turangije rero turabegera tubagira inama turababwira tuti aya mafaranga mureke  tuyaguremo inkoko tubitangira gutyo duhereza  umwe umwe kuburyo ubu abagore 800 icyo gihe narimfite bose bahise bagura inkoko,noneho natwe turareba nkabakozi turavuga tuti aba babyeyi ko baguze inkoko kandi izi nkoko zikaba zitari budusubirize vuba icyibazo cyimirire mibi dufite duhita twiteranya nkatwe nk’umurenge uwo munsi twatanze incuro imwe ibihumbi ijana na mirongo itandatu n’umunani,abenshi baje kubitwigiraho".

Hashize imyaka itanu hatangijwe umushinga  wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato (SPRP) ukorera mu turere dufite umubare munini w'abana bagwingiye,akarere ka Nyaruguru nako kari muri utwo turere.

Nsabumuremyi Janvier ,umuyobozi ushinzwe amarerero mu karere ka Nyaruguru nawe avuga ko bafite gahunda yo kugeza iyi gahunda yiswe igi ry’umwana  mu mirenge yose .

Yagize ati "iyo tuvuze igi ry'umwana ni ukuvunga ngo haricyo uriya muntu wiyemeje gukurikirana umwana mu buryo bwo kumufasha aba agomba kumugenera twebwe turi kugenda dukora ubukangurambanga tuvuga ngo buri murenge ugire uruhare mu kujya kwiga iriya gahunda hamaze kujyayo imirenge itandatu iyindi mirenge isigaye nayo turi kujyerageza ngo turebe ko nayo yazagenda ibyigiraho igakora ingendo shuri muri uriya murenge".

Kugeza ubu muri aka karere abana 46 baracyari mu ibara ry'umuhondo mu gihe abandi 7 bari mu ibara ry’umutuku.

Ubushashatsi bwakoze n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu mwaka wa 2020-2021 bwagaragaje ko muri aka karere ka Nyaruguru igwingira ryari kuri 39.1% ni mu gihe ubuherutse gukorwa n'ikigo cy'igihugu kita k'ubuzima muri RBC bwagaragaje ko aka karere kari kuri 34%.

Inkuru ya Emelienne Kayitesi mu karere ka Nyaruguru

 Oct 3, 2022 - 02:03