Abakorerabushake b'umujyi wa Kigali barasabwa kuba inyangamugayo

Mu mahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake b’umujyi wa Kigali yatangiye i Gishari mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abakorerabushake b’umujyi wa Kigali guharanira kuba inyangamugayo ndetse no kugira imyitwarire myiza ituma baba urugero rwiza mu bandi.

kwamamaza

Aya mahugurwa y'urubyiruko rw'abakorerabushake b'umujyi wa Kigali,yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 5 Nzeri 2022 mu kigo cy'amahugurwa cya Polisi y'u Rwanda cya Gishari mu karere Ka Rwamagana,niyo asoje amahugurwa y'abakorerabushake bo mu zindi ntara yabereye muri iki kigo cya Gishari.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa,arasobanura icyo biteze ku rubyiruko rw'abakorerabushake nyuma y'aya mahugurwa bagiye kumaramo iminsi itanu.

Yagize ati uru rubyiruko rwaje hano nirugende rutubere umusemburo w'urundi rubyiruko kuko barahugurwa, barahura n'inararibonye nyinshi basubwizwe mu ngamba ariko bagende bahindutse cyangwa se bongererewe ubumenyi cyangwa se ubushake , gukunda igihugu, kuba umusemburo, kwegera umuturage, kwiteza imbere, kugira ikinyabupfura, kugaragara cyane mu bikorwa biteza imbere igihugu ariko binateza imbere umuturage buri muntu ahereye aho atuye.      

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney,yavuze ko kuba umujyi wa Kigali uyobora ibitekerezo by'igihugu cyose,bikwiye ko urubyiruko rwawo,ruba umusemburo w'iterambere ry'igihugu n'abagituye.Yabasabye kuba urubyiruko rufite imyitwarire myiza n'ubunyangamugayo kuburyo bazabera abandi  urugero rwiza.

Yagize ati ni ukuba umunyakuri mubyo ukora, ibyo bagutumye, ibyo bagusabye , raporo utanga ikaba ari iy'ukuri, ari ibyabaye ukabitangamo ukuri , ari ibyo baguhaye ngo ugeze kubaturage ukabigezayo.....iyo utangiye gukora gutyo niho uzahabwa n'inshingano n'ikindi gihe  ni nako uzabigenza , bakaba abanyakuri  ariko cyane cyane bakagira n'ikinyabupfura. 

Bamwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake bitabiriye aya mahugurwa y'iminsi itanu i Gishari,bavuga ko aya mahugurwa azabafasha guhumuka amaso,ku buryo nibasubira iwabo bazafasha bagenzi babo guhinduka ndetse no guhindura imyitwarire itari myiza bazwiho.

Urubyiruko rw’abakorerabushake b’umujyi wa Kigali bagera kuri 351 batoranyijwe kuva ku rwego rw’akagari,nibo bitabiriye amahugurwa ari kubera mu kigo cya Polisi y’u Rwanda cya Gishari.Aba bakaba baturutse mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali. Bakazaganirizwa kuri gahunda zitandukanye zose zigamije guteza imbere abaturage,umujyi wa Kigali ndetse n’igihugu muri rusange.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Sep 6, 2022 - 11:18