6% y'ibirego Transparency International Rwanda yakiriye uyu mwaka byakemujwe ubuhuza

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International Rwanda) ugaragaza ko mu gihe umuryango nyarwanda wishyize hamwe ukikemurira ibibazo utarinze ku bijyana mu nkiko byafasha cyane kugabanya amafaranga atakazwa mu nzira yo kujya mu manza bisanzwe, naho Minisiteri y’ubutabera yo ikavuga ko ubu buryo buri mubizafasha igihugu kugera ku ntego za gahunda yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1 kuko bworohereza abaturage kwita ku iterambere ryabo aho guhora mu bibazo.

kwamamaza

Kuva muri Mutarama kugeza Ukwakira 2022, umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International Rwanda) wakiriye ibirego 4084 muri ibyo 247 bingana na 6% byakemuwe hakoreshejwe uburyo bwo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubuhuza (ADR).

Ibi byagarutsweho ubwo Transparency International Rwanda yagiranaga ibiganiro n’inzego z’ubutabera ndetse n'abafatanyakiborwa, Apollinaire Mupiganyi, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda aravuga akamaro ko gukoresha ubuhuza mu gukemura amakimbirane.

Yagize ati "mu mushinga dushyira mu bikorwa wakira ibibazo by'abaturage ku karengane baba bahuye, uyu mwaka twashyize imbaraga mu gukemura ibibazo cyangwa amakimbirane dukoresheje Ubuhuza, umuryango nyarwanda ukwiye gusobanukirwa ukumva ko gukemura ibibazo bidakemuka ari uko biciye mu nzego zibireba cyane cyane za RIB na parike n'inkiko, tubanze twumve yuko ikibazo kiri mu muryango gishobora gukemurwa n'umuryango nkuko n'ubundi bisanzwe bikorwa mu banyarwanda".     

Anastase Nabahire, umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera avuga icyo ubuhuza bufasha mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Yagize ati "ntabwo bitangaje ko Transparency International Rwanda bavuga ko ubuhuza, ubwunzi ari umusanzu ukomeye cyane ukenewe mu kugabanya ibibazo, mu birego by'ishinjabyaha by'imbonezamubano, iby'ubucuruzi, iby'umurimo n'ibindi, guhuza abantu kubaka amahoro mu gihugu ni umuco nyarwanda,nka guverinoma y'u Rwanda ni umurongo unoze wanditse muri gahunda ngari dufite y'imyaka 7 yo kwihutisha iterambere ry'igihugu, ni umurongo unoze wasabwe ko dushyira mu mategeko yubaka ubwumvikane ".       

Ishusho y’ibirego umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda wakiriye uyu mwaka wa 2022, higanjemo cyane amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane ashingiye ku mitungo, n'ibindi.

Nubwo gukemura ibibazo hifashishijwe ubuhuza bikiri ku kigero gito ariko u Rwanda rwazigamye asaga miliyari 11 z'amafaranga y'u Rwanda kubera imanza zarangirijwe mu buhuza mu mwaka w’ubucamanza wa 2020/2021, ni amafaranga yashoboraga gukoreshwa iyo abifashishije inzira y’ubuhuza bajya mu manza mu buryo busanzwe.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 28, 2022 - 08:08