Nyaruguru: Ntawe ukwiye guha agaciro umugani uvuga ko “amavuta y’umugabo ari amuraye ku mubiri”

Mu Karere ka Nyaruguru, ubuyobozi buravuga ko ntawe ukwiye guha agaciro umugani uvuga ko “amavuta y’umugabo ari amuraye ku mubiri,” ahubwo akwiye kumenya ko inda itakubaza icyo waraye uyihaye, ikubaza icyo wayirarije.”

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga uburyo bugamije kugeza gahunda ya Ejo Heza kuri buri rugo rwo muri aka karere.

Muri aka Karere ka Nyaruguru, Visi Meya ushinzwe ubukungu Gashema Janvier avuga ko mu rwego rwo kurushaho kugira abaturage bafite icyizere cy’ejo hazaza, bifuza ko bakwizigamira muri Ejo Heza urugo ku rundi nkuko babigenza bishyura ubwisungane bwo kwivuza.

Abazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo harimo abakora mu rwego rw’abikorera, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, n’abo mu rw'uburezi. Aba ngo bazabigeraho bihereyeho, inshuti zabo, babigeza no kubo bigisha. 

Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyaruguru Gashema Janvier akomeza avuga ko aho igihugu kigeze, abantu bakwiye kubaho bafite icyizere cy’ejo hazaza nta byo kuvuga ngo “amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.”

Gahunda ya Ejo Heza,mu Rwanda yatangijwe muri 2018. Mu Karere ka Nyaruguru,  iritabirwa ku buryo mu baturage 294,334 bahatuye, abagera ku 78,879 kugeza ubu bamaze kwizigamira  amafaranga y’u Rwanda   860,193,789.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star  Nyaruguru

 Sep 26, 2022 - 10:56