Musanze: Abagabo bahohotera abana baburiwe n'inzego zinyuranye

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano, sosiyete sivile, n’abakora mu burezi baravuga ko abagabo basambanya abana bakwiye kuzibukira iki cyaha.

kwamamaza

Munama yari yahurije hamwe abakozi b’akarere ka Musanze, abakora murwego rw’uburezi, inzego z’umutekano zikomatanyije, sosiyete sivile n’abandi, by'umwihariko yari igamije kurebera hamwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’imibereho y'abana b'abakobwa basambanyijwe, hibandwa ku burengazira bwabo.

Mu ishusho rusange muri aka karere bagaragaje ko n'ubwo imibare igenda igabanuka ugereranyije umwaka ushize, ngo haracyari urugendo rw’ubukangurambaga kuko hari abagikora ibi byaha.

Twizerimana Clement umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri aka karere ka Musanze ati "abasambanya abana nibazibukire kandi icyi cyaha nticyungwa".

Ikibazo cy’abana basambanywa ngo kiracyatuma hari abata amashuri imburagihe mu bigo byo muri aka karere.

Umutoni Alice umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Musanze asanga hagikenewe imbaraga zo kurwanya abatera inda abana.

Ati "turacyafite abana bahuye n'ibyo bibazo, abari kugaruka mu ishuri bakabura abo basigire abana babyaye, turacyafite ibyo bibazo ariko inzira turimo iratuganisha heza, umubare urimo uragabanuka, abantu barasobanukiwe, umwana arahohoterwa agahita atanga amakuru, urabona ko inzira turimo ari nziza".     

Imibare yo mu mwaka wa 2022, igaragaza ko mugihugu cyose abana batewe inda bari bageze kubihumbi 23,700, mugihe mu karere ka Musanze abatewe inda bari 823 ibyo sosiyete sivile ibona ko biri kwangiza ahazaza h’igihugu.

Jonas Munyagasiza, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango uharanira uburengazira bw’amuntu ARDHO, avuga ko inzego zose zirebwa n’ikibazo cyabana baterwa inda zikwiye kukigira icyazo.

Ati "turimo turasaza ariko se niba bamara guterwa amada bakajya mu mihanda abandi bakazitererwa mu mihanda igihugu cyaba kijya hehe? niyo mpamvu inzego zose zirebwa n'iki kibazo muri Leta twazishishikarije kuba zakurikirana umushinga wacu turimo dukora". 

Ibi biganiro byari bigamije gushakira hamwe igisubizo cy’irambye ku bana basambanywa, ndetse no kudaheza muri sosiyete nyarwanda abasambanyijwe, byari byitabiriwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi, urwego rw’ubugenzacya RIB, Abayobozi b’ibigo by’amashuri muri aka karere, n’abandi bose hamwe bitezweho kurandura iki kibazo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star I Musanze

 Nov 8, 2023 - 14:17