U Rwanda rwahawe inguzanyo izafasha mu kubaka amakusanyirizo y'amata agezweho

Kuri uyu wa Kane u Rwanda rwasinyanye na Banki y’Amajyambere ya Pologne (BGK), amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni 23 z’ama Euro (angana na Miliyari 29Frw), azafasha mu bikorwa byo koroshya uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.

kwamamaza

Ni amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Pologne ashingiye ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye kuva mu mwaka 2021 ubwo u Rwanda rwafunguraga ambasade yarwo muri iki gihugu.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko iyi nguzanyo izafasha mu gukusanya amata kumakusanyirizo ari hirya no hino mu gihugu kugirango atunganywe maze yoherezwe mu nganda yujuje ubuziranenge ibyitezweho ko bizongera n’umukamo.

Ati " Iyi nkunga izafasha kubaka amakusanyirizo y'amata ya kijyambere ahantu hatandukanye hakomoka umukamo kugirango ayo mata yakirwe atunganywe yoherezwe ku nganda zitunganya amata yujuje ubuzirange, ibyo bizatuma byongera umukamo kuko dufite uburyo bwo kubika no gutunganya amata, tugamije no kugirango twongere amata kandi n'uburyo bwo kuyatwara no kuyatunganya tuyaganisha ku ruganda rushya rw'amata rugiye kuzura Nyagatare ruzajya rutunganya amata rukayahindura amata y'ifu".    

Amata ndetse n’ibiyakomokaho n’ingenzi mu buzima bwa muntu bityo ngo ni ngombwa kunywa amata yujuje ubuziranenge nkuko bivugwa na bamwe mu baturage batandukanye.

Umwe ati "amata atujuje ubuziranenge aba yamaze kuba uburozi kubera ko numara kuyanywa yapfuye ni hahandi uzasanga utangiye kugira indwara zitandukanye". 

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko kuba Leta yatekereje ku kuvugurura amakusanyirizo y'amata no kongera umukamo bizafasha umuturage kuyabona asukuye ndetse anamuhendukiye.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira imashini zitunganya amata 400 mu rwego rwo kugabanya amata yangirikaga ataragera ku nganda ziyatunganya.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Oct 27, 2023 - 13:58