Ubushakashatsi bukorewe mu baturage rwagati butuma hagaragazwa ibibazo bibangamiye umuturage

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buravuga ko ubushakashatsi bukorewe mu baturage rwagati butuma hagaragazwa ibibazo bibangamiye umuturage maze bigashakirwa ibisubizo mu buryo burambye. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 3 ubwo hasozwaga gahunda yo kuzamura imishinga y’iterambere igera kuri 14 yatangijwe na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.

kwamamaza

Ni gahunda yari imaze umwaka n’igice y’imishinga igera kuri 14 aho yabumbiwe mu cyiswe Transforming Education for Sustainable Futures(TESF) , ngo ni ibikorwa by’iterambere bikubiye mu burezi bugamije iterambere rirambye nkuko Dr. Michael Rwibasira Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga abisobanura.

Yagize ati "ni uburyo twatekereza cyangwa tugahindura uburezi kugirango uburezi n'ibyo dukuramo bibashe kutugeza kuri gahunda z'iterambere rirambye, ni umushinga uhuje n'inshingano za Kaminuza, ari ukwigisha ari ugukora ubushakashatsi ari no kwitabira cyangwa gutegura ibikorwa biteza umuryango nyarwanda imbere".  

Yakomeje agira ati "Imishinga yose 14 yakorewe mu bice by'u Rwanda byose kugirango tubashe gukorana n'abaturage, ikidufasha nuko twahura nawe tukabanza tukamenya ibyo akeneye tukamubwira ibyo dushoboye nawe akatubwira ibyo ashoboye tugahuza..............." 

Bamwe mu bakoranye n’uyu mushinga baravuga ko koko usize impinduka nziza haba mu mibereho yabo, imitekerereze n’ubushobozi aho basaba ko iyi gahunda yagezwa kuri benshi kandi henshi kugirango nabo bashobore kwaguka mu bikorwa by’iterambere.

Umwe yagize ati "twari dufite ubumenyi buke ndetse nta n'ibikoresho byikoranabuhanga dufite, twarahuguwe tubasha kumenya uburyo twamenyekanisha ibikorwa byacu dukoresheje ikoranabuhanga ndetse n'ibikoresho baduhaye, kuri ubu byatanze umusaruro". 

Undi yagize ati "njye numvaga mfite amatsiko cyane ku bijyanye n'ikoranabuhanga kubera ko nta bumenyi bwinshi narimfiteho, nk'ibyo twakoraga ntabwo byamenyekanaga, ariko nkubu aho tumaze kumenyera ikoranabuhanga mbasha kuba naboha nk'umutako cyangwa umupira nkabishyira ku mbuga nkoranyambaga abantu bakambaza amakuru bakampa isoko".   

Uguhindura uburezi bugamije iterambere rirambye ni ibikorwa birimo n’ubushakashatsi bikora ku nkingi zitandukanye z’iterambere rirambye aho kugeza ubu imaze gukoreshwa mu bihugu bine bitandukanye birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Somalia ndetse n’Ubuhinde.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 13, 2023 - 07:39