Musanze: Ambasaderi wa Japan mu Rwanda n'umuyobozi mukuru wa UNDP mu Rwanda basuye ikigo cya Rwanda Peace Academy

Ambasaderi w'igihugu cy'Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima n'umuyobozi mukuru uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP ) mu Rwanda, basuye ikigo cy'igihugu cy'amahoro kiri mu karere ka Musanze (Rwanda Peace Academy) maze barebera hamwe ku hazaza h’imikoranire n'ibyakomeza umubano n’ubufatanye muri gahunda zitandukanye zigamije kugarura amahoro mu karere.

kwamamaza

Uruzindiko bagiriye mu kigo cy'igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye mu karere ka Musanze, Ambasaderi w'igihugu cy'Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima n'umuyobozi mukuru Uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP  ) mu Rwanda, Maxwell Gomera, bo n'abari babaherekeje babanje kurebera hamwe aho iki kigo cyavuye naho kigeze mu myaka 14 kimaze gitangirwamo amasomo.

Rt. Col. Jill Rutaremare Umuyobozi mukuru wa Rwanda peace academy yashimiye Ubuyapani nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro cyane, anabagaragariza ko ubufatanye bwabo bugikenewe, kuko Africa ikirimo imvururu.

Yagize ati "icyabazanye cyane cyane, igihugu cya Japan nicyo gihugu cyateye inkunga Rwanda peace academy kurusha ibindi bihugu, mubyo twaganiriye byari ukuvuga ko Afurika ikirimo imvururu ukuyeho ko hari imvururu hari n'izindi zishobora kuzavuka kandi muri Rwanda peace academy twiga uko twakumira izo mvururu tugatoza n'abantu bajya mu butumwa bakarwana n'ibyo bibazo". 

Ambasaderi w'igihugu cy'Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima avuga ko ku nshuro ye yambere ageze muri iki kigo yabashije kubona imikorere yacyo ndetse banaganiriye ku mikoranire y’ahazaza.

Yagize ati "Ni kunshuro yambere nza gusura iki kigo cya Rwanda peace academy gusa nabashije kubona neza imikorero yacyo, njye na UNDP ndetse n’abayobozi b’iki kigo twaganiriye kuhahaza h’imikoranire yacu".

Iki kiigo cya Rwanda peace academy cyagaragaje ko nubwo kimaze imyaka 14 gikora ugereranyije naho umuvuduko w’ikoranabuhanga ugeze wihuta hakenewemo ibikoresho bijyanye nawo kugirango amasomo atangirwamo arusheho kunozwa kandi agere kuri benshi.

Umuyobozi mukuru uhagarariye mu Rwanda ishami ry’umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere UNDP, yavuze ko bagiye kuganirira hamwe nabo bafatanyije kugirango barebe uko babonera iki kigo ibikoresho, gikomezanye n’umuvuduko w’ikoranabuhanga isi igezeho.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Jul 20, 2023 - 07:48